Siporo

Lt Gen Mubarakh Muganga yaburiye abakinnyi ba APR FC mu musangiro wabaye, Djabel asaba imbabazi (AMAFOTO)

Lt Gen Mubarakh Muganga yaburiye abakinnyi ba APR FC mu musangiro wabaye,  Djabel asaba imbabazi (AMAFOTO)

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasangiye n’abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, abifuriza umwaka mushya muhire, ababuza kujya mu mikino y’ubusanane itari ku ngengabihe ya FERWAFA.

Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona ari na wo wasozaga imikino ibanza, wakinwe kuri uyu wa kane tariki ya 22/12/2022 kuri Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu, aho APR FC yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1.

Ni ugusangira kwabereye muri Serena Kivu Hotel mu Karere ka Rubavu kukaba kwaranzwe n’ibiganiro byo kwisuzuma, hagamijwe gushima ibyiza byagezweho no kureba uburyo bwo kubisigasira, ndetse no kunoza ibitaranoze mu mikino ibanza ya shampiyona.

Mu mpanuro yatanze, Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yashimye cyane abakunzi b’iyi kipe batahwemye kuyiba hafi, haba mu bihe byiza no mu bindi bihe bamwe bashyiraga imbaraga mu kubaca intege ariko bakanangira, bagakomeza kuba abanyamurava, berekana ko badatezuka ku ntego.

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabahaye impanuro
yakomeje yibutsa abakinnyi ba APR FC ko urugamba rugikomeje kandi rugeze mu mahina, kuko hasojwe imikino ibanza hakaba hagiye gutangira imikino yo kwishyura, intego ikaba igikombe bityo ikipe ya bo igakomeza kuba ubukombe.

Yaboneyeho kubasaba kudapfusha ubusa imbaraga za bo mu biruhuko bahawe, ahubwo bagakomeza kwitoza kugira ngo bazagaruke batyaye.

Yabasabye kandi kwirinda kwitabira imikino yo kwishimisha cyangwa iy’ubusabane itari ku ngengabihe y’amarushanwa ya FERWAFA, bakazirikana ko ari abakinnyi b’umwuga.

Mu izina rya bagenzi be, Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel yasabye imbabazi Ubuyobozi bw’iyi kipe n’abakunzi ba yo muri rusange, kuko batitwaye neza uko bikwiye mu mikino ibanza, yizeza ko mu mikino yo kwishyura bazakosora ibitaranoze byose.

Yaboneyeho gusaba abakunzi ba APR FC kurushaho kubashyigikira muri iyi mikino yo kwishyura, by’umwihariko mu mikino APR FC izaba yakiriye.

Kugeza ubu APR F.C iri ku mwanya wa 2 n’amanota 28 inganya na Rayon Sports, zikarushwa na AS Kigali amanota abiri.

Lt Gen Mubarakh Muganga yifurije iminsi mikuru abakinnyi abasaba kwirinda imikino itari ku ngengabihe ya FERWAFA
Maj Gen Eric Murokore na we yari ahari
Byari ibyishimo ku bafana ba APR FC
Umuvugizi wa APR FC Tony Kabanda
Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel yasabye imbabazi kubera umusaruro bamaze iminsi batanga
Abatoza ba APR FC
Abakinnyi ba APR FC bahawe impanuro mbere yo kujya mu karuhuko
Hari abafana banyuranye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyonsenga emmanuel
    Ku wa 28-12-2022

    Nshimiye cyane ubuyobozibwikipe yacu.kobadahwema kuganiriza equipe.ndetse nokubatoza imyitwarire myiza.

  • UWizeyimanaDanny
    Ku wa 27-12-2022

    Andika Igitekerezo HanoNdifuzakoAPRFCyazangarukayahinduyeibintuneza

IZASOMWE CYANE

To Top