Imyidagaduro

Lady Gaga yashwanye n’umusore biteguraga kurushinga

Lady Gaga yashwanye n’umusore biteguraga kurushinga

Lady Gaga yari amaze umwaka yambitswe impeta y’urukundo ndetse ahita atangira urugendo rwo kwitegura gukora ubukwe, umugambi ushobora kuba wapfubye.

Yemeye ko yambitswe impeta mu Ukwakira 2018 ndetse avuga ko anyuzwe n’urukundo ruri hagati ye na Christian Carino.

Inkuru nshya zakwirakwijwe nyuma y’itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards, byemezwa ko Lady Gaga na Christian Carino batagicana uwaka. Ibi byashimangiwe n’uko ngo Gaga yaririmbye muri ibi birori nta mpeta yambaye.

E!News yasohoye inkuru yemeza ko Lady Gaga na Christian Carino bamaze gutandukana ndetse ko n’inshuti zabo za hafi zabishimangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gashyantare 2019.

Abaganiriye na E!News bazi neza Lady Gaga na Carino bemeje ko aba bombi bashwanye mu cyumweru gishize mbere gato y’uko ibihembo bya Grammy bitangwa.

Nubwo byemezwa ko batandukanye ari nayo mpamvu Lady Gaga yaje muri Grammy Awards nta mpeta y’urukundo[yaguzwe amadolari 400,000] yambaye, umwe mu nshuti ze yahamije ko yabikoze kubera ko ariko yari yateguye kujya ku rubyiniro.

Uyu muntu yavuze ko gahunda y’ubukwe bwa Lady Gaga na Carino bukomeje ‘kwitegurwa uyu mwaka, bazarushinga’.

Yongeyeho ko Lady Gaga “yahisemo kutambara impeta kuko ari bwo buryo yari yateguye kujya kuririmba ameze”.

Lady Gaga na Christian Carino bashobora kuba batandukanye

Gaga yatangiye gukundana na Christian Carino muri Gashyantare 2018, mu Ukwakira nibwo yerekanye ko yambitswe impeta ndetse ko hari n’izindi gahunda zikomeye bari kwitegura.

Lady Gaga yakundanye na Carino nyuma yo gutandukana na Taylor Kinney , uyu bakundanye kuva muri Gashyantare 2015 kugeza muri Nyakanga 2016.

Gaga na Christian Carino hano bari kumwe muri Kamena 2018
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top