Siporo

Kwizera Olivier warimiweho itaka hari inka yaciye amabere?

Kwizera Olivier warimiweho itaka hari inka yaciye amabere?

Ntabwo impera z’icyumweru gishize zagendekeye neza umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier nyuma yo kubura Igikombe cy’Amahoro yanahushije penaliti aho bamwe babimwegetseho.

Hari ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026 ubwo habaga umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Rayon Sports na APR FC kuri Stade Amahoro.

Umukino warangiye ari 1-1 maze hitabazwa penaliti, APR FC itwara igikombe kuri penaliti 4-2.

Muri izi penaliti, Kwizera Olivier yateye penaliti ya kabiri maze arayihusha, yakurikiwe na Ndikumana Asman na we wayihushije.

Ntabwo byakiriwe neza n’abakunzi ba Rayon Sports, batumvaga uburyo uyu munyezamu yateye penaliti noneho akanatera iya kabiri.

Uku gutakaza iki gikombe bamwe bakaba ari we byeketsweho, na we nyuma yo kubura Igikombe yananiwe kuva mu kibuga yicara hasi ararira ndetse yagiye kwambara umudali arira kugeza asubiye mu rwambariro.

Hari inka Kwizera Olivier yaciye amabere?

Ntibimenyerewe ko umunyezamu ashobora gutera penaliti mu gihe hakiri abandi bakinnyi, gusa ntibivuze ko bitabaho.

Kuba umunyezamu yatera penaliti ni ibintu bisanzwe kuko na we ari umukinnyi nk’abandi.

Gusa icyatunguranye ni uko we yateye iya kabiri akabayihusha, uku kuyihusha bishobora kugira ingaruka maze uyu munyezamu ntabashe kuba yajya gufata izindi penaliti atuje ahubwo ari ku gitutu arimo atekereza penaliti yahushije. Ibi ni nabyo bikekwa ko byabaye kuri Kwizera Olivier.

Si penaliti ya mbere yari ateye kuko ubwo basezereraga Police FC mu gikombe cy’Amahoro nabwo yayiteye kandi nabwo yateye iya kabiri arayitsinda.

Si we wenyine benshi bibuka muri 2024 ubwo Manchester City yatsindaga Manchester United ku mukino wa nyuma wa Community Shield Cup kuri penaliti 7-6, umunyezamu wa Manchester City, Ederson yateye iya 5.

Ubundi byagenze gute ngo Kwizera Olivier atere penaliti

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu munyezamu asanzwe ari umuhanga mu gutera penaliti ndetse no mu bakinnyi ba Rayon Sports nta muntu umurusha.

Ntabwo yigeze arwanira kuyitera ahubwo bashakaga abeza, abatoza rero bahisemo abeza ikipe ifite ari nabwo bahitagamo Kwizera Olivier ngo aze gutera penaliti.

Na nyuma y’umukino, abatoza b’iyi kipe ni bo bakoze akazi gakomeye cyane ko kugerageza guhoza uyu munyezamu, bamubwira ko atari ho Isi irangirirlye kandi ko yakoze ibyo yagombaga gukora byose ntacyo bamushinja.

Kuva mu kibuga byamunaniye
Amarira yari menshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwimana Alexis
    Ku wa 25-05-2026

    Nkumuntu wese ukunda rayon ntabwo akwiye kugendera kuribyo kubavuga ibyo byose kuko yayihushije iyo ujyamo muba mumez gute ariko ngewe mbona arahogutegura umushinga mushya kand uwo mushinga uzagerwaho neza kwizera ar umusaza wa rayon

  • Uwizeyimana Gad
    Ku wa 25-05-2026

    Cn

  • Manirasubiza sedrick
    Ku wa 25-05-2026

    Niyihangsne Kiki nagi arihisi iragiriye umutsi numwe

  • Manirasubiza sedrick
    Ku wa 25-05-2026

    Niyihangsne Kiki nagi arihisi iragiriye umutsi numwe

  • Manirasubiza sedrick
    Ku wa 25-05-2026

    Niyihangsne Kiki nagi arihisi iragiriye umutsi numwe

  • Byiringiro sharire
    Ku wa 25-05-2026

    Apr ndayemera 🖤🤠4🤠4🤠🖤5🖤🤠4🖤🤠🖤🤠🖤ðŸ¤

IZASOMWE CYANE

To Top