Imyidagaduro
#KWIBOHORA25: Kitoko yatumiwe mu Buholandi gutaramira Abanyarwanda
Yanditswe na
Ku wa || 163
Umuhanzi nyarwanda ukomeye mu njyana Afrobeat, Kitoko Bibarwa yatumiwe kuzasusurutsa Abanyarwanda baba mu Buholandi ubwo bazaba bizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25.
Iki gitaramo kikaba giteganyijwe ku munsi w’ejo tariki ya 20 Nyakanga 2019, Kitoko akaba azafatanya na Dj Princess basusurutsa Abanyarwanda bazitabira umuhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25.
U Rwanda ubundi rwizihiza umunsi wo Kwibohora buri tariki ya 4 Nyakanya, uyu mwaka rukaba rwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 25, Abanyarwanda baba mu Buholandi bo bakazawizihiza ejo.
Umwaka ushize ubwo u Rwanda rwizihizaga Kwibohora ku nshuro ya 24, hari hatumiwe Teta Diana na Masamba Intore.

Ibitekerezo