Siporo

Kuki mwumva ko Haruna atahamagarwa? – Mashami Vincent yaciye impaka ku ihamagarwa rya Haruna Niyonzima ritavugwaho rumwe

Kuki mwumva ko Haruna atahamagarwa? – Mashami Vincent yaciye impaka ku ihamagarwa rya Haruna Niyonzima ritavugwaho rumwe

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Mashami Vincent avuga ko atumva impamvu Haruna Niyonzima abantu bifuza ko atahamgarwa mu Mavubi mu gihe we nk’umutoza abona hari ibyo amukeneyemo, asaba abantu kwirinda kugendera mu kigare.

Hamaze iminsi impaka yaba mu bakunzi ba ruhago hano mu Rwanda ndetse no mu itanazamakuru muri rusange hibazwa impamvu Haruna Niyonzima, akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ahora ahamagarwa kandi bigaragara ko nta musaruro.

Hari igice kimwe kibona uyu mukinnyi umaze imyaka 15 ahamgarwa akwiye gusezera agaharira barumuna be, ni mu gihe hari n’abavuga ko agikenewe cyane ko ku mwanya we nta bakinnyi bahari bamurusha ku buryo batuma asezera.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent nyuma y’umukino wa Kenya akaba yaciye izi mpaka yibaza impamvu abantu bashaka ko adahamagarwa kandi we abona ashoboye kandi ibyo amwifuzaho abitanga.

Ati “Nanjye ubwo nabanza nkakubaza kuki bumva ko Haruna atahamagarwa mu ikipe y’igihugu? Sinzi ariko niko duteye cyane cyane abanyarwanda ariko si bose, ntabwo ndibuvuge bose kuko siko bose batekereza kimwe, gusa dukunze kugendera mu kigare, iyo kanaka avuze ibi twese twakurikiye, yaba agiye kubaroha yaba agiye kubajyana aho abajyana, bose bakurikiye, ni bake cyane bagira igitekerezo cyo gusesengura ibintu bitandukanye no kubyumva ngo uhite ubishyira mu mutwe wawe.”

“Haruna buri wese afite ibyo yamuvugaho, impamvu muhamagara ni uko hari ibyo mubonamo, ariko na none ntabwo nahindura imitekerereze y’abantu, Haruna ni umuntu uri ku Isi ntabwo agomba kwishimirwa n’abantu bose kandi na none ntabwo yakwangwa n’abantu bose, gusa Haruna ni umukinnyi mwiza n’iyo ubirebye ku mukino nk’uyu(wa Kenya) yagiye adufasha, hari ibyemezo afata atari umukinnyi muto wagira icyo gitekerezo n’ubwo wenda ataguha 100% ariko urabizi ko 80 % cyangwa 70% ari bibuguhe byibuze.”

Uku kutishimira guhamagarwa kwa Haruna ahanini bigendanye n’umusaruro we mu mibare aho kuva 2006 ahamagawe bwa mbere kugeza uyu munsi amaze gukina imikino 106, muri yo mikino ari kumwe n’Amavubi batsinze imikino 33, banganya 26 batsindwa 47, binjije ibitego 102 binjizwa 125, muri ibyo bitego afitemo 6.

Mashami avuga ko impamvu ahamagara Haruna ari uko amukeneye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top