Imyidagaduro

Kubera iki wigize nka Ronaldo? - Butera Knowless mu ndirimbo nshya

Kubera iki wigize nka Ronaldo? - Butera Knowless mu ndirimbo nshya

Umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless yasohoye amashusho y’indirimbo ye nsha yise ’player’ aho aririmba umuhungu uca inyuma umukunzi we amugereranya na n’umukinnyi Ronaldo(Cristiano).

Aya mashusho yasohotse akaba ari ayakorewe muri studio ya Kina Music, ni amashusho abagaragaza bari mu bikorwa cyo gukora iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi.

’Player’ indirimbo yafashijwemo na MC Timo, Knowless aba agereranye umuhungu uba ucengana n’umukunzi we amuca inyuma n’umukinnyi wa ruhago Cristiano Ronaldo uzwiho amacenga.

Atangira iyi ndirimbo agira ati"wigize Ronaldo, nta we mukundana ngo ntumuce inyuma, kubera iki ukina n’imitima y’abantu?"

Akomeza avuga ko umukobwa amufashe neza na we yamufata neza, ariko mu gihe ashatse kumukinisha na we yaba umuntu mubi akamubangamira.

Knowless yasohoye indirimbo yise player

Reba Player ya Knowless hano

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top