Ku isabukuru ye, Anita Pendo yakomoje ku bahungu babiri yabyaye
MC Anita Pendo yishimiye intambwe amaze gutera mu buzima, by’akarusho yagaragaje ko yabonye umugisha ukomeye mu bana babiri yabyaye.
Anita Pendo ni umwe mu bafite izina rizwi cyane mu bayobora ibitaramo mu Rwanda, aka kazi akabangikanya n’indi mirimo irimo kuba umunyamakuru mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, kuvanga imiziki, gukina amakinamico ndetse n’umubyinnyi mu Itorero Mashirika.
Kuri uyu munsi w’abakundana, Pendo yizihije isabukuru y’amavuko[ariko ntiyavuga imyaka yujuje]. Mu byo yashimiye Imana harimo abana babiri yabyaranye n’umunyezamu Ndanda Alphonse.
Yagize ati “Ndashima Imana ko yongereye undi mwaka ku buzima bwanjye, ntacyo nagaya Imana yarandinze, irantunga noneho igikomeye impa n’abahungu babiri nta byiza byandutira ibyo.”
Yongeraho ati “Hanyuma ibiri imbere nabyo ndabiyeretse. Mana ndagusaba ubwenge, amahoro, imbabazi zawe, uburinzi bwawe ndetse no kuguma mu nzira natangiye yo gukora ibyo unyifuzaho. Ndashimira namwe nshuti zanjye munyongera imbaraga mu buzima bwa buri munsi.”
Imfura ya Anita na Ndanda bayibarutse ku wa 29 Kanama 2017 mu gihe umuhererezi yise ‘Ryan’ yavutse mu mwaka ushize wa 2018.
Umubano wa Anita n’umusore babyaranye waje kuzamo agatotsi bafata umwanzuro w’uko buri wese yaca inzira ze bakareka ibyo kubana.

Ibitekerezo