Konti ya YouTube ya Miss Rwanda yaraye igabweho igitero n’aba Hackers ku bw’amahirwe barayigarura.
Mu ijoro ryakeye ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2020, ni bwo YouTube ya Miss Rwanda yatwawe, yahise ihindurirwa izina yitwa SpaceX promo.
Iyi YouTube ya Miss Rwanda ikaba yaje kugarurwa nyuma y’uko ubuyobozi bwayo bwahise bubibona hakiri kare bagahita babikurikirana.
Nyuma yo gutwara uru rubuga bahise baruhindurira izina rwitwa SpaceX promo, ariko ubu rwamaze kugaruzwa rwandikwa kuri Miss Rwanda.
Mu minsi ishize ni bwo aba hackers bagiye bibasira imbuga za YouTube z’abantu bakurikirwa cyane bakazihindurira amazina ubundi bakamamazaho ibikorwa byabo ubundi nyuma bakazisiba.
Konti ya Miss Rwanda yari yibwe inahindurirwa izina
Yaje kugarurwa

Ibitekerezo