Imyidagaduro

Koffi Olomide ushinjwa gusambanya ababyinnyi be yatangiye kuburanishwa

Koffi Olomide ushinjwa gusambanya ababyinnyi be yatangiye kuburanishwa

Urubanza rwa Koffi Olomide mu nkiko z’u Bufaransa rwatangijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Gashyantare 2019, ku birego byo guhohotera ababyinnyi be bane ubwo bari kumwe i Paris.

The New Vision yatangaje ko uyu muhanzi ubusanzwe witwa Antoine Agbepa Mumba azamenyeshwa ibyavuye muri uru rubanza ku wa 18 Werurwe. Ntiyigeze aboneka mu cyumba cy’iburanisha mu rukiko rwa Nanterre ruri mu Burengerazuba bw’Umurwa Mukuru w’u Bufaransa.

Koffi w’imyaka 62, umwe mu bihangange mu njyana ya soukous yashibutse muri Rumba yo muri Congo yateye utwatsi ibirego ashinjwa byo guhohotera ababyinnyi be, gufatira imishahara yabo no kubinjiza mu Bufaransa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ababyinnyi be bo bavuga ko bafashwe n’abagabo batatu mu rugo ruri ahitwa Asnieres-sur-Seine mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Paris, ubwo Olomide yari ari mu rugendo rw’ibitaramo mu Bufaransa kuva mu 2002 kugeza mu 2006, icyo gihe ngo pasiporo na telefone zabo byarafashwe.

Bakomeza bavuga ko bategetswe gusambana na Olomide, wabakubitaga iyo bageragezaga kumwangira, muri urwo rugo, mu bwogero bwa supermarket ndetse ngo akabikomeza bageze n’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba babyinnyi ngo babashije gutoroka urwo rugo ruri mu Bufaransa muri Kamena 2006 ntibasubira ukundi mu gihugu cyabo kuko batinyaga kugenda nta byangombwa.

Urubanza rwa Koffi Olomide rwaherukaga mu nkiko mu 2009. Umujyanama we mu by’amategeko, Emmanuel Marsigny mu cyumweru gishize yari yabwiye AFP ko atazi neza niba umukiliya we azitaba urukiko.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere Koffi Olomide ajyanwa mu nkiko kubera ubugizi bwa nabi no guhohotera abagore kuko mu 2016 yafungiwe muri RDC azira gukubita imigeri umubyinnyi we ndetse no mu 2012 agakatirwa amezi atatu asubitse aryozwa gukubita umukorera indirimbo.

Uyu muhanzi wiyita Grand Mopao arahigwa no muri Zambia aho yakubitiye umufotozi w’Umunyarwanda mu Murwa Mukuru, Lusaka, mu 2012.

Olomide watangiye kuburanishwa mu Bufaransa ahafite ibindi birego byatumye ahahererwa igihano cy’igifungo gisubitse cy’umwaka umwe azira kunyereza imisoro mu 2006.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top