Imyidagaduro
Knowless yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza yakuye muri Amerika
Yanditswe na
Ku wa || 1928
Umuhanzikazi nyarwanda, Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless mu muziki, yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza(masters) yakuye muri Kaminuza ya Oklahoma yo muri Amerika ariko ifite ishami mu Rwanda.
Knowless akaba yahawe iyi mpamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo mu bijyanye na Business Administration.
Muri 2016 nibwo yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri ayikuye muri ULK aho yize finance(icungamutungo).
Tariki ya ya 13 Ukuboza 2019 nibwo yahawe iyi mpamyabumenyi muri Kaminuza ya Oklahoma mu birori byabereye mu mujyi wa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Knowless akaba avuga ko afite intego yo gukomeza kwiga ku buryo yazabona n’impamyabumenyi ya PHD, aho ku izina rye ryazajya ryandikwa habanjeho Dr.
Knowless yamaze kubona impamyabumenyi y'icyiciro cya 3 cya kaminuza
Yari yaherekejwe na bamwe bo mu muryango we
Byari ibyishimo kuri Knowless

Ibitekerezo