Imyidagaduro

King James yakoze amateka bigoye ko hari uzayasubiramo - Safi Madiba, Riderman, P Fla... Ibyo utbonye (AMAFOTO)

King James yakoze amateka bigoye ko hari uzayasubiramo - Safi Madiba, Riderman, P Fla... Ibyo utbonye (AMAFOTO)

Amateka yanditswe, bizajya no mu bitabo, ababyeyi babibwire abana babo, abanditsi babishyire mu byigwa ko kera habayeho umuhanzi wujuje Kigali Arena iminsi ibiri yikurikiranya.

Nta wundi ni Ruhumiriza James wamamaye nka King James yabikoze tariki ya 1 na 2 Kanama 2026 ubwo yizihizaga imyaka 20 amaze mu muziki mu gitaramo yise "20 Years of King James."

Umunsi wa mbere baruzuye ndetse bataha bagifite inyota kimwe no ku munsi wa kabiri nabwo buzuye ava ku rubyiniro batabishyaka.

Biragoye ko hari umuhanzi nyarwanda ushobora gukora nk’ibyo King James yakoze kuzuza Arena iminsi ibiri yikurikiranya.

Abakunzi be batashye bavuga ko akwiye kwambikwa ikamba ry’umwami w’abahanzi nyarwanda kuko nta muntu urakora nk’ibyo yakoze.

Uko umunsi wa kabiri w’Igitaramo wagenze umunota ku munota

Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026 wari umunsi wa kabiri w’Igitaramo cya King James yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki (20 Years of King).

Iki gitaramo byari byitezwe ko ari buze kwifashisha cyane abahanzi bagiye bakorana indirimbo aho bagera ku munani.

Wari umunsi udasanzwe kuri uyu muhanzi kuko nyuma yo gutanga ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cy’umunsi wa mbere akava ku rubyiniro batabishaka, yagombaga no kwemeza ab’uyu munsi.

Saa 19h24’ nibwo Lucky Nzeyimana na Zuba bayoboye ibi birori bageze ku rubyiniro maze bahamagara umuhanzi Phil Emon wahise ahera ku ndirimbo Delicious yakoranye na Nel Ngabo akurikizaho ’Umunyarwandakazi’.

Umwanya wakurikiyeho wari uwa DJ wo gususurutsa abantu bitabiriye iki gitaramo.

Saa 20h00’, Lucky Nzeyimana na Zuba bagarutse ku rubyiniro maze saa 20h09’ bahamagara King James wabanjirijwe n’ababyinnyi be.

Nk’uko byaraye bigenze yamanutse mu gisenge cya Arena ahera kuri ’Naratomboye’, yakurikijeho ’Nzakubona Ryari’ maze Arena biba ibindi bindi.

Wahise ubona agiye mu njyana ituje aho yahise aririmba ’Mbabarira’ ahita akurikizaho ’Uracyamukunda’ akomereza kuri ’Meze Neza’.

Arena yahinduye isura ubwo yari ageze ku ndirimbo ye ’Hari Ukuntu’ maze yose irasimbuka biba ibindi bindi yakomereje kuri ’Agatima’.

Yahise ahamagara Zuba baririmbana Ikirezi akomereza kuri ’Ni Iki Utabona’ yakomereje kuri ’Ubudahwema’ yahise imwinjiza ku ndirimbo ye ’Umugisha’.

Umwami James yahise akomereza ku ndirimbo ye ’Yaciye Ibintu’ akurikizaho ’Naramukundaga’ zatumye abari muri Arena batabona akanya ko gusoma ku mazi.

Yahise avuga ati "Murabizi ko nanjye nakuriye muri Kina Music, nagira ngo mpamagare Clement aze turirimbe indirimbo twatangiriyeho."

Yahise aza amucurangira indirimbo ’Nta Mahitamo’ yishimiwe n’abantu benshi. Bahise bakurikizaho ’Warikiniraga.’

Yahise yongera arahaguruka aririmba ’Birandenga’ maze Salle yose iramufasha.

Aha yasaga n’umaze guhindura gato ajya muri Zouk akaba yahereye kuri ’Poupette’ na ’Narashize’ zishimiwe bikomeye cyane ahanini byanatewe n’ababyinnyi yari afite bazibyinnye batumye hari umuntu uhumbya n’isegonda.

King James yahise areba mu bafana abona umuntu ufite igipapuro amusaba kumwifuriza isabukuru nziza maze na we ahita amuririmbira amwifuriza isabukuru nziza.

Mbere yo gufata akaruhuko yaririmbye ’Byanjemo’ aho yahamagaye Inyamibwa zimufasha kuyibyina.

Lucky Nzeyimana na Zuba basabye ko bafata umwanya hakibukwa abahanzi bapfuye nka Yvan Buravan aho bacuranze indirimbo ye ’Malayika’ na Jay Polly aho bacuranze indirimbo ye "Deux fois Deux."

Saa 22h09’ nibwo bahamagaye King James mu gice cya kabiri cy’iki gitaramo aho yatangiriye kuri ’Ndakwizera’ yakomereje kuri ’Abubu’ zahise zigarura muri mood abari mu gitaramo bari bamaze umwanya bacecetse.

Yahise ahamagara P Fla aho yatunguye benshi maze baririmbana indirimbo ’Nisubiyeho’ bakoranye yishimiwe n’abatari bake.

Yakurikijeho ’Yebabawe’ ahita ahamagara Mico The Best baririmbana ’Umugati’ indirimbo bakoranye. Ni indirimbo yishimiwe cyane aho banabasabye kuyisubiramo.

Bayisoje Mico The Best yaboneyeho aririmba uduce tumwe twindirimbo ze nka "Igare," "Umutaka," "Umunamba" n’izindi.

Aha ibintu byahise bihindura isura kuko King James yahise aririmba indirimbo Bagupfusha Ubusa yahuriyemo n’abahanzi benshi maze Safi Madiba na Uncle Austin bamusanga ku rubyiniro barayiririmbana biba ibindi bindi.

Bayisoje yagize ati "Barantunguye sinari nzi ko baza."

Yahise akurikizaho "Niko Nabaye" ari nabwo Riderman yazaga kumufasha Arena yose irasimbuka.

Yakurikijeho "Nturare Utabivuze" maze abari muri Arena bongera gusimbuka ubwo yageraga ku ndirimbo nshya "Wakanaka" yakoranye na Chriss Eazy wahise aza barayiririmbana.

Yakurikijeho "Yantumye." Ahita afata akaruhuko mbere y’uko agaruka mu gice cya nyuma cy’igitaramo.

Saa 23h26’ nibwo yagarutse ku rubyiniro yinjirira kuri "Palapala" akurikizaho "Biracyaza".

Yahise abaza abakunzi be ati "Mwarushye?" Bati "Oya".

Yahise akurikizaho "Ayo Arya Nayanjye" yakoranye na Bulldogg wahise aza ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba.

Umwami James yahise ababwira ko bagiye kubyina maze yanzikira kuri "Ibare" akurikizaho "Ganyobwe," "Umuriro Watse."

Yakurikijeho indirimbo "Zari Inzozi" aho MC Tino yahise yinjira ku rubyiniro amufasha kuyiririmba no kuyibyina yakomeje kumufasha bakomereza kuri "Buhoro Buhoro".

Irangiye King James yagize ati "Mbere y’uko dutandukana ndashaka gushima. Ndashima mwebwe, ndashima n’abandi baje ejo hari n’abandi bagarutse ni amateka nimwe muyakoze."

"Ndashima umuryango wanjye uri hano nubwo ntazi aho bari ariko bari hano. Ndabashima cyane."

Yahise aririmba indirimbo "Ndagutegereje" ari nayo yashyize akadomo ku bitaramo by’iminsi ibiri amaze akorera muri Arena.

Nubwo yasezeye abakunzi be ntabwo bashakaga ko ava ku rubyiniro.

Lucky Nzeyimana na Zuba nibo bayoboye iki gitaramo
Abafana bari benshi cyane
Imyaka 20 ya King James ni igitaramo cyakoze amateka
King James yatanze ibyishimo bikomeye
P Fla na King James baririmbana indirimbo bakoranye 'Nisubiyeho'
P Fla yeretswe urukundo rukomeye
King James na Riderman ku rubyiniro
Riderman yatanze ibyishimo
Uncle Austin na Safi Madiba basanze King James ku rubyiniro
Safi Madiba yatunguye King James amusanga ku rubyiniro biramurenga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top