Siporo

Kereka usatuye umutima wanjye ukareba, nintaryishyura nzarinda mpfa nkirifitiye APR FC - Niyomugabo Claude

Kereka usatuye umutima wanjye ukareba, nintaryishyura nzarinda mpfa nkirifitiye APR FC - Niyomugabo Claude

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko ntacyo atigeze aha iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu uretse kuyigeza mu matsinda y’Imikino Nyafurika kandi ko natabikora azarinda apfana iryo deni.

Ni nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro batsinze mukeba Rayon Sports ijoro ryakeye ryo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2026 kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 1-1.

Mu kiganiro cy’umwihariko yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Niyomugabo Claude yishimiye iki gikombe ndetse ko ngobatabona uko abisobanura, kereka umuntu amusatuye umutima.

Ati "Ndimo kwiyumva neza, ni ibyishimo bikomeye ntabwo ushobora kubyumva, kereka usatuye uyu mutima wanjye ukarebamo imbere."

"Ni uko ikintu Imana yaduhishe ni ukutareba mu mutima wundi, ariko turishimye, yaba abakinnyi, yaba abayobozi, abafana buri mukunzi wa APR FC aho ari ndakeka yishimye."

Yakomeje avuga ko nk’uko yari yabivuze mbere ko finali iba igomba gutsindwa, rero byarangiye ari APR FC.

Ati "Umukino wacu n’umukeba uba ari umukino ukomeye, mu kibuga ntibiba byoroshye, harimo ishyaka ku mpande zombi ariko nk’uko nari nabivuze ku mukino wa Rutsiro, umukino wa nyuma nta kunganya hagomba kuboneka utsinda, turashimira Imana ko tugitwaye."

Yakomeje avuga ko ntacyo atahaye APR FC ariko ayifitiye ideni ryo kutayitwara mu mikino Nyafurika ariko yizeye ko bizakunda.

Ati "Nanjye ku mutima ni ryo deni mbereyemo APR FC, ariko hamwe n’Imana bizakunda kuko n’andi makipe yagezeyo aba yarahereye hasi."

"Ndamutse nyivuyemo ntayijyanye mu matsinda, nazicuza ubuzima bwanjye, nazarinda mpfa nkirifite ku mutima. Ndabishaka cyane."

Niyomugabo Claude yageze muri APR FC 2019 avuye muri AS Kigali akaba ayimazemo imyaka 7 aho yatwaranye nayo ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Niyomugabo Claude yavuze ko afitiye APR FC ideni ryo kuyigeza mu matsinda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top