Siporo

Kapiteni wa APR FC yavuze ku makipe yamwifuje ari muri CECAFA

Kapiteni wa APR FC yavuze ku makipe yamwifuje ari muri CECAFA

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko amakuru yavuzwe ko hari amakipe yamwifuje ubwo bari muri CECAFA Kagame Cup muri Tanzania, ntayo azi.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, ni umwe mu bakinnyi bagize CECAFA Kagame Cup nziza iheruka kubera Dar es Salaam muri Tanzania, 9-21 Nyakanga 2024.

Yatowe inshuro 2 nk’umukinnyi w’umukino, ku mukino batsinzemo Al Merreikh yo muri Sudani 1-0 ndetse n’uwo banganyijemo na Villa SC yo muri Uganda 1-1.

Hatangiye kuza amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi hari amakipe yakinaga iri rushanwa yaba yaramubengutse bitewe n’uko yitwaye.

Niyomugabo Claude abajijwe kuri aya makuru, yavuze ko ntayo azi kandi we ko icyo aba areba ari ugukora akazi ke neza.

Ati "ibyo ngibyo ntabwo mbizi njyewe icyo mba ndeba ni uko mba nkora akazi kanjye neza ibindi ntabwo mba mbizi ariko ubwo niba binahari nta kintu mbiziho."

Niyomugabo Claude yinjiye muri APR FC muri 2019 avuye muri AS Kigali yari amaze gutwarana na yo igikombe cy’Amahoro.

Niyomugabo Claude yahakanye amakuru y'amakipe yamuganirije ubwo bari Tanzania
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top