Imyidagaduro

Kanye West ashobora utwarwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe

Kanye West ashobora utwarwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe

Umuraperi w’umunyamerika, Kanye West yahishuye ko umugore we yari agiye kumutwara mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe nyuma y’uko atangaje ko bigeze gushaka gukuramo inda y’imfura yabo, North West.

Kanye West yabanje gutungura abantu ubwo yavugaga ko agiye kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yakomeje gutungura abantu bitewe n’amagambo aherutse gutangaza tariki ya 19 Nyakanga muri Charleston muri Leta ya South Carolina aho yatangiriye urugendo rwo kwiyamamaza, yagiye ashyira hanze bumwe mu buzima bwe bwite byafashwe nko kwiyandagaza.

Bimwe mu byo yavuze, harimo ko ise yashatse ko bakuramo inda ye ariko nyina akabyanga akarokora ubuzima bwe.

Aha kandi ni ho yavugiye ko we n’umugore we Kim Kardashian bashakanye muri 2014 bari bagiye gukuramo inda y’imfura yabo, North West ariko Imana igakinga akaboko.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yaraye ashyizeho post ariko yahise akuraho aho yavuze ko Kardashian yamuzaniye umuganga ashaka ko bamutwara mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe aho akeka ko yaba afite ikibazo bitewe n’ibyo yatangaje.

Yagize ati"Kim yagerageje kuza muri Leta ya Wyoming n’umuganga bamfungiranayo… bitewe n’uko narize ubwo navugaga ku kuntu umukobwa wacu twari tugiye kumwica.”

TMZ itangaza ko muri iyi minsi Kanye West atorohewe n’uburwayi asanganywe bw’imitekerereze buzwi nka ‘Bipolar disorder’.

Kanye West yavuze ko Kim Kardashian ashaka kumutwara mu bitaro by'abarwayi bo mu mutwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top