Imyidagaduro

Kanye West arashaka guhindura izina akaniyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kanye West arashaka guhindura izina akaniyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umuraperi w’Umunyamerika Kanye Omari West wamenyekanye cyane ku mazina ya Kanye West yatangaje ko ashaka guhindura izina rya Kanye West akitwa Christian Genius Billionaire ndetse akazaniyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2024.

Uyu muhanzi w’imyaka 42 y’amavuko yahishuye ibi mu gitaramo cyiswe ‘Company’s Innovation Festival’ ubwo yavugaga ku mutungo we.

Uyu muraperi w’umuherwe uyoboye abandi ku isi usanzwe unasetsa yagize ati“Iyo abantu bavuze ko ari ubwirasi kwiyita umuherwe, mpita numva ngomba guhindura izina kitwa ‘Christian Genius Billionaire Kanye West’ mu gihe cy’umwaka kugeza igihe mwese muzumva ibyo ari byo.”

Si ibyo gusa kandi kuko Kanye West yanatangaje ko ashaka kuziyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko afite byinshi ashaka kuzageza ku baturage b’iki gihugu mu gihe azaba yatorewe kukiyobora.

Uyu muraperi washakanye na Kim Kardashian uzwi cyane mu kumurika imideri yabwiye abari bitabiriye iki gitaramo ko aziyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2024, avuga ko atazabyirukamo ahubwo azabigendamo neza nk’uko urubuga metro.co.uk dukesha iyi nkuru rwanditse.

Abantu batangajwe n’ibyo Kanye West yavuze kubera ko hari Abanyamerika batatu bakomoka muri Afurika bafunze bazira gutangaza ibibari ku mutima.

Kanye West witegura gushyira hanze alubumu nshya yise ‘Jesus is King’ afitanye na Kim Kardashian abana bane ari bo North, Saint, Chicago na Psalm.

Ashaka guhindura izina akiyimamariza kuyobora na USA
Kanye West n'umugore we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Irad Mercy
    Ku wa 11-11-2019

    Hh Ngo Album Yitegura Gusohora Azayisohora Kabiri Se Mwagiye Muba Abanyamwuga Raa

  • Irad Mercy
    Ku wa 11-11-2019

    Hh Ngo Album Yitegura Gusohora Azayisohora Kabiri Se Mwagiye Muba Abanyamwuga Raa

  • Fred Rutareka
    Ku wa 8-11-2019

    Nagerageze ...byose birashobok

  • Fred Rutareka
    Ku wa 8-11-2019

    Nagerageze ...byose birashobok

IZASOMWE CYANE

To Top