Justin Bieber uherutse kurushinga yahishuye ko ubuzima bwe busigaye bushaririye nyuma yo gufatwa n’indwara y’umunabi n’agahinda gakabije[depression].
Inshuti ya hafi ya Justin Bieber yahishuriye E!News ko uyu muhanzi “amerewe nabi n’indwara y’agahinda, ari mu bihe bibi cyane.”
Uyu muntu utatangajwe amazina yongeyeho ati “Mu by’ukuri akeneye ubutabazi bwihuse. Amaze igihe ashakisha ubufasha bwose kugira ngo asubire mu bihe bye.”
Justin Bieber ngo yagerageje gukora itsinda ry’inshuti ze z’inkoramutima kugira ngo “abamukunda barimo umugore we Hailey Baldwin bamufashe kuva mu gahinda”.
Mu bantu bari kwita kuri Justin Bieber muri iki gihe arembejwe n’agahinda, harimo umwe mu bapasiteri b’inshuti ze usigaye amusengera akanamusomera amwe mu magambo amufasha gutuza.
Justin aheruka kugirana ikiganiro kirambuye na Vogue aho yahishuyemo ibibazo bye bwite n’uburyo agahinda n’umunabi agira asanga yarabikomeye kuri nyina na se.
Icyo gihe yagize ati “Ndakeka uko mama yarwaraga agahinda kenshi mu buzima na papa byari uko, numva ari ibintu by’uruhererekane bampaye.”
Mu 2017 Justin Bieber yahagaritse urugendo rw’ibitaramo 150 ubwo yamurikaga ‘Purpose’, icyo gihe ntiyasobanuye icyari cyamubayeho gusa kuri iyi nshuro yahishuye ko byatewe no kurwara umunabi n’agahinda.

Ibitekerezo
aine
Ku wa 14-02-2019ahaa ndunva atarinjye warwaye ibyo ngenyine arko bishoboka ko aricyorezo cyateye murubyiruko muriyiiminsi muriy reba nawe uriya ntacyo abuze arko ngo arwaye agahinda !!!
ndunva abaganga bakwiye gukora ubushakashatsi kuko urubyiruko ruraza gushira