Imyidagaduro

Jay Polly yanyomoje iby’uko ashyamiranye n’umugore we

Jay Polly yanyomoje iby’uko ashyamiranye n’umugore we

Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye ku izina rya Jay Polly yanyonoje amakuru amaze iminsi acaracara avuga ko ashyamiranye n’umugore we nyuma yo gufungurwa muri Mutarama uyu mwaka.

Uku gushyamirana kwatangiye kuvugwa ubwo Jay Polly yafungwaga, azira gukubita no gukomeretsa umugore we Uwimbabazi Sharifa akamukura amenyo, bituma akatirwa igifungo cy’amezi atanu n’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ku wa 24 Kanama 2018 nyuma yo kwemera icyaha no guca bugufi agasaba imbabazi akagabanyirizwa igihano cyagombaga kuba igifungo cy’umwaka.

Mbere y’uko afungwa Jay Polly yari yasabye imbabazi umugore we ndetse amugurira andi menyo asimbura ayakutse.

Jay Polly yafunguwe ku wa 1 Mutarama 2019 nyuma yo kurangiza igihano cye, yakiranwa urugwiro n’umugore we n’umwana.

Nyuma y’ibi bibazo byose byashyamiranije Jay Polly n’umugore we, abantu bakomeje gukwirakwiza amagambo y’uko nyuma yo gufungurwa n’ubundi yakomeje kugirana ibibazo bya hato na hato n’umugore we gusa yabinyomoje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star nyuma yo kubazwa impamvu babyinanye mu ndirimbo kandi bivuguwa ko batabanye neza.

Yagize ati “Umugore wanjye twabyinanye mu ndirimbo ‘Nari high’ kuko tumeranye neza ndetse ni ibintu dukora kugira ngo twuzuze inshingano zose tuba dusabwa muri business zacu. Kubera ko dusanzwe dukorana, igikenewe turagikora, ikidakenewe tukakireka.”

Jay Polly uherutse gusora amajwi y’indirimbo ‘Bipapare’ yavuze ko mu cyumweru gitaha ari bwo azashyira hanze amashusho yayo ndetse anemeza ko yasubiyemo amashusho y’indirimbo ‘Nyirizina’ nyuma y’uko amashsusho y’iya mbere atari yishimiwe n’abakunzi be.

Uyu muraperi kandi yakomoje kuri alubumu yise “Mu nkuta enye” yitegura gushyira hanze mu minsi ya vuba, avuga ko nubwo yari yateganyije iyi alubumu izaba iriho indirimbo umunani ariko abona ko ashobora kuzongera.

Iyi alubumu yitegura gushyira hanze imaze kugeraho indirimbo eshanu ari zo: ‘Umusaraba wa Joshua’, ‘Inshuti nyazo’, ‘Nyirizina’, ‘Nari high’ yafatanyije n’abahanzi bo muri The Mane na ‘Bipapare’.

Jay Polly ngo abanye neza n'umugore we bafitanye n'umwana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top