Umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi, Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max yasubiye kuri Kiss FM yari amaze hafi amezi 9 avuyeho.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2026 ni bwo iyi Radio yahaye ikaze Jado Max aho azajya akora mu kiganiro cya nimugoroba cya ’The Kiss Drive’ gitangira saa 16h00’ kugeza saa 20h00.’
Jado Max yaherukaga kuri Kiss FM muri Nyakanga 2025 ubwo yerekezaga kuri Radio Nshya ya Urban nayo yaje kuyivaho yerekeza ku Isibo TV.
Uyu munyamakuru akaba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio na Flash FM. Iki kiganiro agiye gukora akazajya akorana na Sonia Lolla.
Jado Max yasubiye kuri Kiss FM

Ibitekerezo