Imyidagaduro

Iyo nshakana n’uwanteye inda mba narasenye rwose - Ishimwe Sandra

Iyo nshakana n’uwanteye inda mba narasenye rwose - Ishimwe Sandra

Umukinnyi wa filime nyarwanda Ishimwe Sandra yahishuye ko iyo aza gushakana n’umugabo wamuteye inda byashobokaga ko bari guhita batandukana ndetse ko uko imyaka yagiye ishira yabonye ko ibyo yifuzaga icyo gihe bitandukanye n’ibyo ashaka uyu munsi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, aho yashyize umucyo ku mubano we na se w’umwana we ndetse n’impamvu batabaye umugabo n’umugore nubwo bafitanye umwana.

Sandra yavuze ko uyu mugabo bakomeje kuba inshuti, ariko ko urukundo rwari hagati yabo rwarangiye. Yagaragaje ko kuba gukunda umuntu bitavuze ko aba ari we ugomba kubana na we ubuzima bwose.

Ati: “Papa w’umwana wanjye ari hanze kandi ni n’umushuti wanjye. Urukundo rwarashize kandi gukunda umuntu ntabwo bihagije ngo wumve ko umuntu agomba kuba uwawe. Ku myaka 22 naterweho inda nari umwana, kuko icyo gihe naramurebaga nkavuga nti uyu ni we mugabo w’inzozi zanjye. Ubu narakuze ku buryo umugabo nashakaga icyo gihe atari we nkishaka ubu ngubu.”

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko uko yagiye akura yagiye arushaho gusobanukirwa ibyo ashyira imbere mu mibanire n’urugo, bitandukanye n’uko yabitekerezaga akiri muto.

Uyu wamenyekanye cyane nka ‘Nadia’ muri filime ya ‘City Maid ‘yanavuze ko iyo aza gufata icyemezo cyo gushakana na se w’umwana we icyo gihe, ashobora kuba yaraje guhura n’ibibazo mu rugo byashobora gutuma asenya imburagihe kubera ko ibyo yifuzaga ku mugabo byari byinshi kandi atari azi neza uko urugo ruhagaze.

Ati: “Iyo nza kubakana na we mba narasenye rwose, kuko numvaga kujya mu rugo ibintu bigomba kuba bimeze neza. Umugabo agomba kugukundwakaza, akakwita ‘cherie’, ‘chou chou’. Iyo nta bibona ko ibintu bihinduka hari igihe wenda nari guta umugabo, ariko ubu maze gukura.”

Uyu mubyeyi wanateguje filime nshya yise ‘Iwacu’ yavuze ko gukura byatumye amenya ko kubaka urugo bisaba ibirenze urukundo gusa, ahubwo ko harimo kumvikana, kwitanga no kugira imyumvire ihuye ku buzima.

Sandra Ishimwe yavuze ko iyo aza gushaka n'uwo babyaranye yari gusenya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top