Ishusho ya Diamante igaruka mu maso ya Young Grace buri uko amurebye
Amezi 9 arashize umuraperikazi w’umunyarwanda, Abiyezera Grace wamamaye nka Young Grace yibarutse imfura ye y’umukobwa, Diamante, ngo buri uko amurebye amubonamo imbaraga zidasanzwe z’Imana.
Tariki ya 24 Kanama 2019 ni bwo Young Grace yibarutse imfura ye y’umukobwa, akaba ari umwana yabyaranye Rwabuhihi Hubert[Pique] bahoze bakundana ariko bakaba baratandukanye.
Amezi 9 ari umubyeyi, ibintu atari asanzwe amenyereye, aganira n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko nta kintu cyamugoye yasanze ari ibisanzwe.
Yagize ati“urebye nta kintu cyangoye muri aya mezi 9 ashize yose byari byiza, uburyohe ibyishimo n’umunezero.”
Ngo buri gihe iyo arebye mu umukobwa we abona imbaraga zidasanzwe z’Imana, ngo yabashije gusobanukirwa uburyo Imana ikora akazi gatangaje.
Yagize ati“iyo ndebye Diamante mbona urukundo, mbona imbaraga z’Imana kuko kuva yavuka akenshi tuba turi kumwe, rero kuko akurira mu maso yanjye mbona Imana idasanzwe, nabashije gusobanukirwa ko Imana ari umukozi w’umuhanga kuko twe tutazi uko twakuze twisanze twarakuze, ni ukuri biratangaje kubona umuntu ari agahinja, agakura, akicara, agakambakamba akagira amenyo akavuga akagenda, ushobora kumva ari ibisanzwe gusa ababyeyi bo banyumva neza.”
Young Grace ni kenshi yagiye agaragaza uburyohe arimo n’umukobwa we yaba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga asangiza abantu amafoto ya bo cyangwa se mu mashusho y’uruhererekane yise ‘A Life With Diamante’ agaragaza ubuzima bwe n’umukobwa we umunsi ku munsi, akaba ayasohora ayanyujije kuri YouTube Channel ye.

Ibitekerezo