Imyidagaduro

Isezerano Humble Jizzo yahaye umugore we

Isezerano Humble Jizzo yahaye umugore we

Humble Jizzo amaze iminsi itatu asezeranye na Amy Blauman basanzwe banafitanye umwana, yamusezeranyije ko azamukunda bizira ikizinga mu gihe basigaje ku Isi.

Uyu muhanzi ubarizwa muri Urban Boyz n’umukunzi we Amy Blauman basezeranyijwe n’inshuti ye magara Pasiteri Rukundo Rogers Ndahiro baniganye mu yisumbuye. Ibirori binogeye ijisho byabereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu, ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo 2018.

Nyuma yo kwambikana impeta na Amy Blauman, Humble Jizzo yanditse kuri Instagram agaragaza uburyo umutima we unezerewe ndetse yongera gushimangira ko ‘azakunda umugore we ubu n’iteka ryose’.

Yagize ati “Inshuti yanjye magara, rukundo rwanjye kandi mubyeyi w’umukobwa wanjye, ngukunda uyu munsi kugeza iteka ryose.”

Aba bombi bahamije isezerano ryabo bashyigikiwe n’imiryango n’inshuti za hafi. Hari bamwe mu bo mu muryango w’umugore bafashe urugendo rw’iminsi igera kuri itatu baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo baze muri ibi birori.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top