Intambara ni nk’indi, ni ugupfa no gukira- Perezida wa Rayon Sports agaruka ku mukino wa APR FC
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yijije abakunzi b’iyi kipe ko bagomba gutsinda APR FC bamaze igihe badatsinda, ngo ntabwo bagomba kunjenjeka kuko urugamba ari nk’urundi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2022, Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona 2022-23, ni ikipe imaze imyaka 3 itabasha gutsinda.
Mu muhango wo gufungura ikibuga cyo mu Nzove kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2022 Rayon Sports izajya ikoreraho imyitozo, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko intambara ari nk’iy’indi ko igihe kigeze ngo bigaranzure APR FC imaze imyaka 3 ibatsinda.
Ati "Ni byiza ko ibi bibaye mbere yo ku wa Gatandatu. Baravuga ngo umupira ntabwo ari intambara. Ndizeza abari hano, intambara ni nk’iyindi, dufite abakinnyi beza, dufite ikipe nziza, hasigaye imikino ibiri ngo igice kibanza kirangire, ndabasaba kudushyigikira."
"Imyaka ishize ari itatu tudatsinda APR tuzahatana. Ku wa Gatandatu ni ugupfa cyangwa gukira, ni ’finale’ . Gutsinda tubifite mu nshingano kuva ku bakinnyi, ku batoza, abayobozi, namwe abafana muri hano. Twambarire urugamba. Tugomba gutsinda."
Yasabye Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier na we witabiriye uyu muhango ko bakwiye guhabwa abasifuzi beza kuri uyu mukino.
Ati "Ngize Imana, Perezida wa Fderasiyo ari hano, icyo namusaba, twagiye tubona ibidakorwa, ni abantu ku giti cyabo ntabwo ari Federasiyo iba yabatumye, bazaduhe abasifuzi beza ubundi dukine. Mwese muzaze kudufana."
Ni nyuma y’uko mu minsi ishize byavuzwe ko yandikiye FERWAFA isaba ko itazongera guhabwa abasifuzi batatu; Twagirumukiza Abdulkarim, Mugabo Said na Karangwa Justin kuko bakora amakosa menshi ku mikino babasifuriye.
Rayon Sports ya mbere n’amanota 28, izahura na APR FC ya kane ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 24.

Ibitekerezo