Imyidagaduro

Inkuru itangaje yihishe inyuma y’indirimbo ya Jay Polly na P Fla

Inkuru itangaje yihishe inyuma y’indirimbo ya Jay Polly na P Fla

Nyuma y’uko abaraperi babiri bari bamaze igihe bivugwa ko badacana uwaka, Jay Polly na P Fla bakorenye indirimbo ‘No More Drama’, Jay Polly yavuze ko yakozwe mu rwego rwo kugaragaza ko bagiye gukorera mu kuri nta by’inyuma y’amarido.

Mu kiganiro The Choice, Jay Polly yavuze ko indirimbo ‘No More Drama’ yakoranye na P Fla yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi, ari igitekerezo cyaturutse kuri beat yumvishe muri studio yakozwe na Dj Lee.

Yagize ati“nagiye studio ndi kumwe na Dj Lee dukora beat numva ni nziza nshyiramo igitero, P Fla aza kuza arayumva ati ko numva irenze, producer Lee arampamagara arambwira ati ya beat waririmbyemo P Fla yayikunze agiye kuririmbamo kandi indirimbo ndayimuha, ndamubwora nti nta kibazo ni ibintu byoroshye, twaranuhuye muri studio aririmbamo ibitero bibiri dufata n’amashusho birarangira.”

Yakomeje avuga ko inkuru yihishe inyuma y’iyi ndirimbo ari ukugaragaza ko nta kinamico y’indi ‘Drama’ bagiye gukina ko ahubwo bagiye gukorera mu kuri.

Akomoza muri iri kinamico ryamaze imyaka n’imyaka abantu batazi, Jay Polly yavuze ko havuzwe byinshi by’uko afitanye beef na P Fla kandi atari ukuri ari P Fla wari ufite beef kuri Jay Polly ariko ubu nyuma y’imyaka 8 bikaba byararangiye ku buryo noneho bagiye gukorana.

Yakomeje anakurraho urindi rujijo rumaze iminsi nabyo yise Drama y’uko ngo Tuff Gangs yaba igiye gusubirana yavuze ko nabyo bigomba gusobanuka kuko nta mishinga afitanye na Tuff Gangs.

Yagize ati“hari n’ibindi bintu byavuzwe ngo Tuff Gangs igiye gusubirana, ibyo ntabwo nigeze mbivuga, nta n’umushinga mfite rwose wo kongera gusubirana na Tuff Gangs, ibyo biganiro nta bwo byigeze bibaho.”

Bahisemo gukora iyi ndirimbo na P Fla kugira ngo bakureho ikinamico ku bakekaga ko batakongera gukorana, ngo umwaka wa 2020 ni ukuvugisha ukuri nta byo kongera gukina ikinamico.

Jay Polly na P Fla basohoye indirimbo bakoranye

Reba hano No More Drama

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top