Imyidagaduro
Inkumi Jay Rwanda amaze imyaka 2 amwambitse impeta (AMAFOTO)
Yanditswe na
Ku wa || 5644
Nyuma hafi y’imyaka 2 yambitse impeta umukunzi we, Jay Rwanda yongeye kugaragaza ko urukundo rwa bo rugeze aharyoshye.
Umunyamideli Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda muri Mutarama 2020 ni bwo yari yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we yanirinze gutangaza amazina icyo gihe.
Gusa ubu n’amafoto amwambika impeta yamaze no kuyasiba ku rukuta rwe rwa Instagram.
Mu gihe benshi bari bategereje ko ashobora gusohora impapuro z’ubutumire mu bukwe, yatunguranye yerekana bagiranye ibihe byiza.
Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira yerekanye ibihe byiza yagiranye n’umukunzi we aherekezwa n’amagambo y’urukundo y’indirimbo "Love don’t Cost a Dime" ya Magixx na Ayra Star.
Jay Rwanda mu rukundo rushya
Umukunzi wa Jay Rwanda
Ubwo yamwambikaga impeta

Ibitekerezo
OBED
Ku wa 3-11-2022Andika Igitekerezo Hano
OBED
Ku wa 3-11-2022Andika Igitekerezo Hano