Imyidagaduro

Indirimbo ya Diamond yahawe akato muri Kenya

Indirimbo ya Diamond yahawe akato muri Kenya

‘Kwangwaru’ ya Diamond na Harmonize bo muri Wasafi yavanywe mu ndirimbo zemewe gucurangwa kuri Radio na Televiziyo n’ahantu hahura abantu benshi muri Kenya.

Iyi ndirimbo ihawe akato nyuma y’uko muri Werurwe 2018 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzania cyayihagaritse nyuma y’igenzura ryakozwe bikagaragara ko irimo amashusho n’amagambo adakwiye bityo ivanwa mu zemerwe gucurangwa.

Muri Kenya, ‘Kwangwaru’ yahagaritswe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura isakazwa ry’amashusho (KFCB) mu gihugu. Umuyobozi wa KFCB, Ezekiel Mutua yavuze ko ‘Kwangwaru’ ibanjirije n’izindi nyamahanga zimeze nkayo zizakumirwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Mutua yagize ati “Iriya ndirimbo ifite ubusobanuro budahwitse, ubu twayihagaritse by’umwihariko mu mashuri.”

Mutua yasabye abarezi kutazigera bongera kwemerera abanyeshuri babo kumva no kureba amashusho ya ‘Kwangwaru’ kuko iyi ndirimbo ihibanya n’imigenzereze yemewe mu muco wa Kenya.

Yagize ati “Imbyino zikwiye kugenzurwa kugira ngo abahanzi bo mu mahanga batavangira indangagaciro n’umuco bya Kenya. Ni gute ubundi twemera gucuranga indirimbo zahagaritswe mu bindi bihugu?”

Imbyino ziri muri Kwangwaru ngo zihabanye n'umuco wa Kenya

Umuyobozi wa KFCB yashimangiye ko umuntu wese uzarenga ku mwanzuro wafashwe n’ikigo ayoboye azabiryozwa hashingiwe ku mategeko.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top