Indirimbo imwe ya Diamond yinjije arenga miliyoni 38, agira inama bagenzi be
Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz yasabye abahanzi bagenzi be gukora cyane kugira ngo indirimbo zabo zige zirebwa cyane hanze ya Tanzania, ni nyuma y’uko indirimbo ye yakoranye na Koffi Olomide ari yo ‘Waah’ yinjije arenga miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi indirimbo ze zirebwa cyane muri Afurika, byakomeje kugenda bivugwa ko yaba agura ‘views’ kugira ngo bigaragare ko zirebwa cyane.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yavuze ko ibyo ashinjwa atari byo atagura views aho byatumye anerekana amwe mu mafaranga indirimbo ye yinjiye.
Uyu muhanzi yafashe ‘screenshot’ agaragaza indirimo yakoranye na Koffi Olomode, aho iyi ndirimbo yari imaze kurebwa na 39,358,770 yamwinjirije ibihumbi 32,266.53 by’Amayero ni ukuvuga amashilingi ya Tanznaia 89,869,867.07 uyashyize mu manyarwanda ni 38,389,248.46.
Yagize ati”indirimbo Waah ubwo yari igejeje abantu bayirebye (Views) miliyoni 39,358,770 yinjije amayero 32,266.53 bingana na miliyoni 89,869,867.07 z’amashilingi ya Tanznaia. Rero niwumva ijambo Views ntugire ngo ni uko abantu barebye indirimbo gusa ahubwo ni inzira y’ubucuruzi binyuze mu bareba.”
Iyi ndirimbo yatanzeho urugero ubu ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga miliyo ni 60.
Yakomeje avuga ko na none atari buri ndirimbo igejeje abantu bayirebye bangana kuriya yanjiza amafaranga nk’ariya ahubwo biterwa n’igihugu abayirebye benshi barimo kuko ngo hari ibihugu bitinjiza cyane ariko hakaba n’ibindi byinjiza bitewe n’uburyo abamamaza mu mashusho baba barashyizemo amafaranga menshi.
Yasabye abahanzi bagenzi be ko bakora cyane kugira ngo indirimbo zabo zige zirebwa cyane no hanze ya Tanzania kuko ari bwo bizabinjiriza amafaranga menshi.

Ibitekerezo