Umukunzi wa Diamond Platnumz banabyaranye umwana w’umuhungu, umunyakenyakazi, Tanasha Donna avuga ko impamvu yahagaritse akazi k’itangazamakuru yakoraga kuri Radio ya NRG ya Nairobi ari ukugira ngo yite ku muryango we n’umuziki yatangiye.
Uyu mugore wari umaze igihe akora ibiganiro by’imyidagaduro kuri iyi radio, yahisemo kubihagarika kugira ngo yite ku muryango we ndetse n’umuziki we yatangiye.
Yagize ati“Nasezeye kuri NRG Radio kugira ngo nshyire imbaraga mu kwita ku muryango wanjye. NRG ni umuryango wanjye w’ubuziraherezo kandi ndacyakeneye ko bakomeza kumba hafi. Mwarakoze cyane muryango mugari wa NRG.”
Tanasha Donna akaba yaribarutse imfura ya Diamond tariki ya 2 Ukwakira 2019, kuva icyo gihe akaba atari yagasubiye mu kazi k’itangazamakuru yari asanzwe akora.
Ubwo yamurikaga zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri alubumu ye ya mbere yise ‘Donnatella’, tariki ya 31 Mutarama yavuze ko agiye gukora umuziki kinyamwuga.
Ni igitaramo yari yatumiyemo abahanzi bakomeye barimo n’umugabo we Diamond, Nameless n’abandi, akaba yaravuze ko agiye gushyira imbaraga mu muziki we cyane.

Ibitekerezo