Imyidagaduro

Impamvu King James yahisemo kutongera kuvuga ku nkuru z’urukundo

Impamvu King James yahisemo kutongera kuvuga ku nkuru z’urukundo

Umuhanzi King James yavuze ko yahisemo kutazongera kugira icyo atangaza ku nkuru zijyanye n’umukunzi we bitewe n’uko yasanze ari wo mwanzuro umuhaye amahoro cyane ko hari igihe avuga ibintu bigahindukamo ibindi.

Hashize imyaka igera muri 3 King James atumvikana mu nkuru z’urukundo nk’ibindi byamamare byose uko bibigenza.

Mu kiganiro yahaye ISIMBI, yavuze ko yahisemo kuba yabigira ibanga rikomeye kuko ari bwo yasanze bimuha amahoro, abantu bakazabimenya igihe nyacyo kigeze.

Yagize ati“Icyo kintu cyo naje gufata umwanzuro wo kutazongera kugira ikintu nkivugaho, nasanze ari cyo cyaba igisubizo cyiza kurushaho, kuko nasanze hari ibyangirika nasanze ari byo byiza. Kuba mufite cyangwa nta mufite ubu nta kintu nkibivugaho ni wo mwanzuro nafashe kandi impamvu nayikubwiye.”

Muri 2017 ni bwo King James yasohoye indirimbo yitwa ‘Meze Neza’ aho yatangaje ko ikubiyemo ubutumwa bw’inkuru y’urukundo yanyuzemo, gusa yahakanye ko atigeze akundana na Ishimwe Elcy nk’uko byagiye bitangazwa.

King James avuga ko yafashe umwanzuro wo kutongera kuvuga ku nkuru z'urukundo
Ishimwe Elcy wigeze kuvugwa mu rukundo na King James ariko baso bakabihakana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top