Siporo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yandagajwe na Misiri

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yandagajwe na Misiri

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball mu bagore iri muri Uganda mu mikino y’Akarere ka 5 yatsinzwe umukino wa 3 na Misiri.

Nyuma yo gutsindwa na Sudani y’Epfo ndetse na Kenya, uyu munsi bandagajwe na Misiri ibatsinda amanota 102 kuri 56.

U Rwanda ntabwo rworohewe n’uyu mukino wo mu itsinda A wabereye kuri MTN Lugogo Arena kuko Misiri yayoboye uduce twose tw’umukino.

Agace ka mbere Misiri yagatsinze ku manota 26-14, agace ka kabiri igatsinda ku manota 24-14, agace ka gatatu igatsinda ku manota 27-13 ni mu gihe aka nyuma yagatsinze 25-15.

Ni imikino u Rwanda rurimo gukoresha nk’imyitozo yo kwitegura igikombe cy’Afurika mu bagore "FIBA Afrobasket 2023" aho rusanzwe rufite itike nk’igihugu kizakira irushanwa aho rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza 6 Kanama 2023.

U Rwanda rwatsinzwe na Misiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top