Imyidagaduro

Ikintu ushoboye kiruta ibyo wize mu ishuri – Kitoko Bibarwa

Ikintu ushoboye kiruta ibyo wize mu ishuri – Kitoko Bibarwa

Kitoko Bibarwa yagaragaje ko kugira amahitamo ajyanye n’ubushobozi bw’umuntu ndetse no kwigirira icyizere mu byo ukora ari rwo rufunguzo rukumbi rwaganisha urubyiruko ku gutera imbere mu myuga itandukanye rwifuza kuzagana.

Ibi Kitoko yabitangaje kuri uyu Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025 aho yari yatumiwe muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye gutanga ikiganiro muri gahunda nyuguranabitekerezo igamije gufasha urubyiruko rwiga muri iyi kaminuza gusobanukirwa amakuru y’ingenzi rukeneye ku myuga bifuza kwerekezamo izwi nka ‘Career Sumit 2025’.

Mu ijambo rye, Kitoko Bibarwa yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri iri shami rya kaminuza guhitamo neza, bakagaragaza ibyo bashoboye ndetse bagakomera ku ntego zabo niba koko rwifuza kuzahatana ku isoko ry’akazi ry’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Yagize ati ”Ikintu ushoboye kiruta ibyo wize, kora ikintu wumva gihura n’amarangamutima yawe ndetse n’ubushobozi bw’imitekerereze yawe ugishakeho amakuru y’ibanze. Impamvu ndi kwitsa cyane ku guhitamo icyo ukunda ni uko iyo unahuye na birantega zitapfa kuguca intege gutyo.”

Uyu muhanzi uherutse guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yanerekanye ko nubwo yakurikiye mu muryango utifite cyane, intwaro yo kwigirira icyizere akumva ko byose bishoboka mu gihe atari yatsindwa iri mu byatumye yisanga akenewe no ku isoko ry’akazi mpuzamahanga.

Ati “Akenshi iyo uri gushaka kwinjira mu miryango y’ibiro bikomeye by’umwihariko ku isoko ry’akazi mpuzamahanga ntago ujyana n’iwanyu aho niho kwigirira icyizere biziramo. Impamvu ituma ugirirwa icyizere n’abakoresha bawe ni uburyo werekana ibyo ushoboye.”

N’ubwo Kitoko yasabye uru rubyiruko kudaterwa ipfunwe n’imiryango baturukamo, Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’Urwego rw’itangazamakuru ryigenga [RMC], Mutesi Scovia, we yumvikanye asaba aba banyeshuri kwibuka ko benshi muri bo baturuka mu miryango itifashije, bityo ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe adasanzwe babonye yo kwiga kaminuza, bakigana umwete.

Ibi biganiro bya Career Summit biri kuba ku nshuro yabyo ya kane byateguwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abandi bafatanyibikorwa bayo bigamije mu gutuma harushaho gusangirwa amakuru ajyanye n’isoko ry’umurimo ndetse n’igisabwa kugirango umunyeshuri uyirangijemo ahisange .

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top