Umuraperi AY, uri mu babirambyemo igihe kinini kandi ufite izina rikomeye muri Tanzania, yashimagije umugore we w’Umunyarwandakazi bamaranye umwaka barushinze.
Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981. Ni mubyara wa Alpha Rwirangira, nyina yari Umunyarwandakazi mu gihe se ari Umunyatanzaniya wuzuye w’ahitwa Mbeya.
Umugore wa AY, Remy ukomoka mu Rwanda kuri uyu wa 10 Gashyantare 2019, bizihije isabukuru y’umwaka umwe bamaze barushinze. AY yamwandikiye ubutumwa abucishije kuri Instagram agaragaza ko yishimiye ibihe bagize mu mwaka ushize.
Mu byifuzo bye, AY yasabye Remy ko mu gihe kiri imbere barushaho gusenga no kwiragiza Imana kugira ngo ikomeze ibahe umugisha ndetse yuzuze ibyifuzo byabo.
Yagize ati “Ndagukunda Mama Aviel, ngukunda kuva ku mubumbe wa Pluto kugaruka ku Isi[ni umutoma ukomeye]. Turusheho gusenga Imana kugira ngo iduhe imigisha n’ibyiza iteka ryose.”
A.Y n’uyu mukobwa bakundanye kuva mu mwaka wa 2008, bakoze ubukwe tariki ya 10 Gashyantare 2018, gusaba no gukwa byabereye kuri Golden Tulip Hotel, hanyuma ikindi gice kibera mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ibitekerezo