Imyidagaduro
Icyamamare muri muzika y’Afurika Manu Dibango yitabye Imana azize Coronavirus
Yanditswe na
Ku wa || 396
Umuhanzi wakunzwe cyane muri Afurika ukomoka mu gihugu cya Cameroun, Emmanuel N’Djoke Dibango wamenyekanye mu muziki ku izina rya Manu Dibango yitabye Imana nyuma y’icyumweru atangaje ko yanduye icyorezo cya COVID-19.
Tariki ya 18 Werurwe 2020, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Manu Dibango yatangaje ko yanduye Coronavirus ndetse ko ari mu bitaro arimo kwitabwaho akaba yumva arimo kumera neza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2020 ni bwo hatangajwe inkuru y’incamugongo ko uyu mukambwe w’imyaka 86 wakunzwe mu njyana ya Jazz, Funk na gakondo yo muri Cameroon yitabye Imana.
Yamenyakanye mu ndirimbo nka ‘Soul Makossa’, ‘Big Blow’, ‘New Bell’ n’izindi. Yakoze alubumu zitandukanye nka; Afrijazzy, Nyxia, Tome II n’izindi.

Ibitekerezo