Imyidagaduro

Ibyo Diamond yatangaje kuri Kigali Arena ageze muri Tanzania

Ibyo Diamond yatangaje kuri Kigali Arena ageze muri Tanzania

Diamond Platnumz, nyuma yo gutemberezwa inyubako igezweho y’imikino n’imyidagaduro u Rwanda rwujuje ’Kigali Arena’, yageze muri Tanzania asaba Perezida w’iki gihugu kuyibubakira cyangwa agahabwa ubutaka akayiyubakira.

Uyu muhanzi wari mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize aho yari yaje gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo gisoza ibitaramo by’iserukiramuco rya muzika ’Iwacu Muzika Festival’, yatemberejwe Kigali Arena.

Ku wa Gatandatu mu gitondo tariki ya 17 Kanama, mbere y’igitaramo yagombaga gukora, yatemberejwe Kiali Arena anasobanurirwa icyo yubakiwe.

Akigera muri Tanzania, uyu muhanzi yavuze ko Arena yabonye mu Rwanda ntahandi iri muri Afurika y’Iburisirazuba, ngo ni inyubako nziza igezweho yujuje byose, asaba Perezida Magufuli kububakira Arena yabo.

Yagize ati"nkigera mu Rwanda nkabona iriya Arena (Kigali Arena) byankoze ahantu, ariko Perezida wanjye ndamwizeye natwe turayishaka, bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona Arena, ni yo ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, nazengurutse ibice bitandukanye biyigize, iriya niyo Arena ya mbere.’

Yakomeje agira ati"ubwo nababazaga bambwiye ko bakoresheje amezi 6 gusa bubaka Arena, natwe twabishobora, Imana idufashe ihe imbaraga Perezida wacu, n’umutima wo gukorera igihugu atwubakire Arena natwe twishime."

Diamond yakomeje avuga ko na we aramutse abonye ubutaka yayibukira kuko amafaranga yo arayafite.

Yagize ati"mpawe ubutaka nakubaka Arena, nayubaka, ni miliyari zingahe, simbizi, ni eshatu, enye, njye nayubaka."

Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, yatashywe kumugaragaro na Perezida Kagame Paul tariki ya 09 Kanama 2019, izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tenis, izajya kandi yifashishwa mu kwakira ibitaramo bikomeye.

Ubuyobozi bwa EAP ni bwo bwamutemebereje Kigali Arena

Diamond yifotorejemo imbere ahagenewe gukinirwa imikino itandukanye nka Basketball na Volleyball

Hanze yayo

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top