Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane WhasApp bakuze kubona ifoto y’umusore ikunze gukwirakwiza arira, yitwa Oladee akomoka muri Nigeria akaba avuga ko iyo foto yafashwe nyuma y’uko yari amaze kuribwa mu rusimbi amafaranga nyirakuru yamuhaye ngo ajye guhaha.
Ni ifoto yamamaye cyane ahantu hose, usanga abantu bayihererekanya kuri WhatsApp mu rwego rwo kwishimisha, aho basigaye banayifata umutwe we bakawusyira ku bandi bantu yaba abakobwa cyangwa se abakinnyi, abantu bambaye neza ariko n’ubundi akaguma agaragara arira.
Benshi bakunze kuvugira kuri iyi foto bateramo urwenya bati“ariko uyu we azashimishwa n’iki? Buri gihe cyose aba arira ni yo yambaye neza? Ajye areka kurizwa n’ubusa.”
Oladee ubu yiga muri Kaminuza ya Ilorin (University of Ilorin) iri mu gihugu cya Nigeria aho avuka
Nk’uko bigaragara mu mashusho y’uyu musore abyivugira, avuga ko ari ifoto yafashwe muri 2009 ubwo yari mu cyaro aho yabanaga na nyirakuru.
Avuga ko bari babaye mu buzima butoroshye maze umunsi umwe nyirakuru amuha amanaira 200(amafaranga akoreshwa muri Nigeria) ngo ajye kugura garri(ubwoko bw’ibiryo bwo muri icyo gihugu), aho kujya kugura ibyo bamutumye yahisemo we n’inshuti ye kuyajyana mu rusimbi(bet) kugira ngo barebe ko yakwikuba inshuro 2.
Ibintu ntibyaje kugenda uko yari yabiteguye kuko amafaranga ye yose yariwe, yibutse ubuzima babayemo ko agiye kumara iminsi 2 atarya, yahise arira kuko yibwiraga ko bari bumugirire impuhwe bakayamusubuza.
Gusa ngo yaje gutungurwa n’ukuntu iyo foto ye yafashwe icyo gihe yakwirakwiye ibihugu byinshi kuko atabikekaga, yumvaga ari ibisanzwe.

Ibitekerezo