Imyidagaduro

Humviswe abatangabuhamya bashya mu rubanza rwa Prince Kid, hamenyekana igihe umwanzuro uzasomerwa

Humviswe abatangabuhamya bashya mu rubanza rwa Prince Kid, hamenyekana igihe umwanzuro uzasomerwa

Uyu munsi ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye urubanza Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gutsina.

Prince Kid wari umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda, akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo ni bwo uru rubanza rwasubukuwe humvwa abatangabuhamya bashya.

Ni urubanza rwabereye mu muhezo nk’uko no mu bihe byabanje byagenze. Humviswe abatangabuhamya bane ariko hakaba hahishwe umwirondoro wa bo ku bw’umutekano wa bo. Me Emelyne wunganira Prince Kid akaba yavuze ko yishimiye uko iburanishwa ryagenze.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi tariki 5 Ukwakira Ukwakira 2022 ariko ruza gusubikwa kubera ko hari abatangabuhamya bashya bari babonetse.

Rwagombaga gukomeza tariki ya 17 Ugushyingo ariko uruhande rwa Prince Kid rusaba ko abatangabuhamya mu rubanza bagomba kubanza gushyirwa ahizewe kandi hazwi.

Biteganyijwe ko tariki ya 2 Ukuboza 2022 saa Saba ari bwo hazasomwa umwanzuro w’uru rubanza rwa Prince Kid umaze amezi 8 afunzwe.

Prince Kid azasomerwa mu Kuboza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top