Imyidagaduro

Hasohotse amashusho mashya ya R. Kelly asambanya akana

Hasohotse amashusho mashya ya R. Kelly asambanya akana

Umuririmbyi R Kelly akomeje kujya mu mazi abira biturutse ku birego bimushinja gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure, ubu noneho hasohotse amashusho mashya amugaragaza ari mu cyuho.

Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko cyabonye amashusho ya R. Kelly aryamanye n’umwana bivugwa ko atarageza imyaka y’ubukure ndetse abashinjacyaha batangiye gusuzuma iby’ayo mashusho.

Umunyamategeko Michael Avenatti wunganira umugabo ukomeje gutanga amakuru menshi kuri R. Kelly, yavuze ko yamaze kugeza ayo mashusho ari kuri ’casette’ mu nzego zibishinzwe muri Chicago mu cyumweru gishize.

CNN yabonye ayo mashusho yavuze ko arimo umukobwa uvuga ibice by’umubiri we nk’ufite imyaka 14 y’amavuko ari na we winjiye mu kirego cya R. Kelly wamusambanyije hamwe n’abandi batandukanye.

Avenatti yagize ati "Umukiliya wanjye azi neza imyirondoro y’uyu mukobwa na R. Kelly. Yahise abamenya muri ayo mashusho. Yakoreye anamenya R. Kelly mu myaka myinshi ndetse yagiye anahura n’umukobwa mu bihe bitandukanye.

Ku wa Kane w’iki cyumweru, Avenatti yashyize ubutumwa kuri Twitter asobanura uko aya mashusho ateye.

Steve Greenberg wunganira R. Kelly we yabwiye CNN ko atigeze agira icyo amenya. Ati "Ntabwo tuzi ayo makuru mashya arimo R. Kelly, ntabwo turahamagarwa n’umuntu n’umwe. Nta kintu na kimwe turabwirwa gishya ndetse ntiturahamagarwa n’urwego na rumwe."

Inzego ziri gukurikirana urubanza rwa R. Kelly zo zavuze ko zitahakana cyangwa ngo zemeze ayo makuru.

Aya mashusho ashobora kuba ikimenyetso simusiga mu manza R. Kelly akurikiranywemo n’imiryango imushinja kuyisambanyiriza abakobwa bakiri abana, amara iminota 42 n’amasegonda 45, agaragara ibyabaye neza.

Hari ibice bibiri biyagize, kimwe cyafashwe bari mu ruganiriro ndetse n’ikindi cyafashwe bageze mu cyumba. Umugabo wambaye ubusa ugaragara nka R. Kelly aboneka akora ibikorwa by’ubusambanyi n’umukobwa, harimo aho uyu mukobwa akomeza kugenda amwita ’daddy’ inshuro nyinshi.

CNN yatangaje ko bitoroshye kuba umuntu yahita atahura imyaka y’uyu mukobwa uri muri iyo video ariko ngo bombi mu mashusho bagenda bakomeza kuvugamo ko afite igitsina cy’umwana w’imyaka 14. Inshuro esheshatu uyu mukobwa abivugamo.

Harimo aho uyu mugabo asaba umukobwa gusoba, ubundi na we agahita abimukoreraho. Ibiri muri aya mashusho byisanisha n’ibirego R. Kelly yashinjwe mu 2002 ubwo yari afite imyaka 35 ariko nyuma y’imyaka itandatu bigahagarikwa.

Ntabwo ari amashusho ya mbere R. Kelly avuzwemo gusambanya abana bato, hari n’ikindi kirego cyari cyubakiye ku mwana w’imyaka 13. Mu bihe bitandukanye uyu muhanzi yagiye ashyirwa mu majwi mu byaha bitandukanye.

Muri iki gihe yanzwe urunuka mu ngeri z’abantu batandukanye ndetse hagiye havuka imyigaragambyo yo kumwamagana, akomanyirizwa n’ibigo bicuruza umuziki.

R. Kelly muri iki gihe yanzwe urunuka ndetse hari n'abakora imyigaragambyo yo kumwamagana

Muri Nyakanga 2017, bwo mu Kinyamakuru Buzzfeed hasohotse inkuru rurangiza ku bikorwa bya R. Kelly y’ubuhamya bw’abagore bivugwa ko yari yaratwariye abana ku ngufu akabashimuta mu abajyana mu ngo ze. Barimo abakobwa bo kuva ku myaka 18 kugeza kuri 31.

Muri Mutarama 2019, haherutse gusohoka filime mbarankuru yiswe "Surviving R. Kelly" yaciye kuri Lifetime bizamura ibikorwa byo kumwamagana. Umujyanama w’uyu muhanzi we avuga ko ngo nta kintu kibi umukiliya we yigeze akora ahubwo umuntu ufite imigambi mibi kuri we ari we uri kuyisohoza kuko atihishe ndetse nta n’uburoko afite afungiramo abakobwa nk’uko bivugwa.

Uyu muhanzi ashinjwa gusambanya abana bato
Yagiye atabwa muri yombi ariko akarekurwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top