Imyidagaduro

Haruna Niyonzima ashobora kudakina umukino wa Simba SC

Haruna Niyonzima ashobora kudakina umukino wa Simba SC

Nyuma y’imvune yaraye agiriye ku mukino wa Biashara United, kapiteni w’Amavubi ukinira Yanga muri Tanzania, ashobora kudakina umukino wa ½ cy’igikombe cy’igihugu muri Tanzania bazuhuramo na Simba SC mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu mukino amakipe yombi yaraye anganyije 0-0, yavuye mu kibuga hakiri kare ku munota wa 10 nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi.

Umutoza w’iyi kipe Luc Eymael akaba yatangaje ko uyu mukinnyi atazagaragara ku mukino wa shampiyona bazakina ejo na Kagera Sugar mu gihe umukino wa Simba SC uzaba tariki ya 12 Nyakanga na wo ashobora kuwusiba.

Yagize ati“Niyonzima ntabwo ari mu bakinnyi bazakina na Kagera Sugar kubera imvune. Umukino wacu na Simba SC tariki y 12 Nyakanga 2020 simbizi ni ugutereza uko azaba ameze.”

Kuva yasubira muri Yanga mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka, Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi iyi kipe yubakiyeho kandi agenda anayifasha muri byinshi.

Haruna Niyonzima ashobora kudakina umukino wa Simba SC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top