Imyidagaduro

Harabura iminsi 2 myugariro Usengimana akarushinga na Bayingana, gahunda y’ubukwe bwabo

Harabura iminsi 2 myugariro Usengimana akarushinga na Bayingana, gahunda y’ubukwe bwabo

Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru turimo, myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Buildcon FC yo muri Zamibia, arasaba anakwe Bayingana Daniela bamaze hafi imyaka 10 bakundana.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 2014, gusa bivugwa ko icyo gihe bari bamaze imyaka igera kuri 5 bakundana.

Ni kenshi aba bombi bagiye bagaragaza ko bari mu rukundo cyane cyane babinyijije mu butumwa bacishaga ku mbuga nkoranyambaga. Amafoto basohokanye ubona ko baryohewe n’urukundo rwabo.

Tariki ya 10 Ukwakira 2019, nibwo bateguje abantu ko tariki ya 9 na 16 Ugushyingo bazakora ubukwe.

Biteganyijwe ko tariki ya 9 Ugushyingo 2019 ari bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa i Rubavu mu busitani bwa UTB imbere ya Hotel Nyirabamacibiri saa 14:00’.

Tariki ya 15 Ugushyingo 2019 aba bombi bazasezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.

Bukeye bwaho nibwo ubukwe nyirizina buzaba, tariki ya 16 Ugushyingo saa 15:00’ aho bazahamya isezerano ryabo imbere y’Imana muri Parkland Remera, nyuma yaho abatumiwe bazakirirwa mu busitani bwa Parkland Remera ruguru y’Umushumba Mwiza.

Usengimana Faustin ni umwe mu bakinnyi bake b’abanyarwanda bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique muri 2011.

Ni umwe kandi mu bakinnyi bake babashije gukinira amakipe y’amakeba abiri hano mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC kandi atwarana nazo ibikombe.

Ubutumire bw'ubukwe bwa Usengimana Faustin
Daniella na Faustin bakunze kugaragara bari mu munyenga w'urukundo
Bayingana na Faustin bagiye gukora ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • sadi sabudo
    Ku wa 7-11-2019

    Imana izabahe
    Urugo ruhire

IZASOMWE CYANE

To Top