Imyidagaduro

Fleury Legend yatomoye bidasanzwe umugore we Bahavu Jeannette

Fleury Legend yatomoye bidasanzwe umugore we Bahavu Jeannette

Ndayirukiye Fleury, uzwi nka Fleury Legend, yagaragaje urukundo afitiye umugore we Usanase Bahavu Jeannette, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko mu butumwa bwuje amagambo y’urukundo adasanzwe.

Fleury yavuze ko Bahavu ari inkingi ikomeye y’urugo rwabo ndetse ko imico ye myiza ikomeza kumutera imbaraga buri munsi nk’uko bikubiye mu magambo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Yagize ati “Ku mugore ugira urugo rwacu rwiza kuko arurimo. Isabukuru nziza rukundo rwanjye, Bahavu Jeannette. Ubuntu bwawe, ubwenge n’umutima wawe bintera imbaraga buri munsi. Uyu mwaka mushya mu buzima bwawe ukuzanire buri kimwe roho yawe nziza ikwiye.”

Ubu butumwa bwakurikiwe n’amafoto y’aba bombi, aho abakunzi babo batandukanye babifurije gukomeza kubana mu rukundo no kugira urugo ruhamye.

Fleury Legend na Bahavu Jeannette ni bamwe mu byamamare byubatse izina mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Bahavu yamenyekanye cyane muri filime zirimo City Maid na Impanga, mu gihe Fleury na we azwi mu itangazamakuru no mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku wa 17 Ukuboza 2020. Gusa kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zirimo gahunda ya Guma mu Rugo, ubukwe bwabo bwimuriwe ku wa 27 Gashyantare 2021, ari na bwo bakoze ibirori byabereye i Nyarutarama.

Nyuma y’ubukwe, urugo rwabo rwaje kwaguka bibaruka umwana w’umukobwa bise Amora.

Fleury Legend yatomagije umugore we Bahavu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top