Fireman yiyemeje kwigisha urubyiruko kureka ibiyobyabwenge no gukoresha agakingirizo
Umuraperi nyarwanda Uwimana Francis uzwi ku izina rya Fireman yiyemeje kwigisha urubyiruko kureka ibiyobyabwenge no gukoresha agakingirizobinyuze mu bitaramo atumirwamo.
Ubwo Fireman yataramiraga mu kabari kazwi nka Suncity kari i Nyamirambo ku Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019 yatunguye abari bahari abakangurira kureka gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha agakingirizo.
Uyu muraperi yakoze ibi nyuma yo kugera ku rubyiniro akaririmba indirimbo ebyiri gusa yarangiza agafata umwanya wo kuganiriza abafana be.
Amaze kuganira n’abafana be mu kiganiro cyuje impanuro, Fireman yakomeje igitaramo akomeza kubasusurutsa mu ndirimbo ze zinyuranye.
Fireman yavuze ko izi nyigisho yiyemeje kujya aziha urubyiruko mu gihe azajya aba yabonye amahirwe yo kugira aho ataramira nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabyanditse.
Avuga ko uyu muhigo yawihaye nyuma yo kugororwa ndetse ngo ni umukoro ukomeye yihaye kandi azarangiza kuko azi neza akamaro bizagirira urubyiruko.
Fireman ni umwe mu rubyiruko ruherutse kuva i Wawa aho yari yagiye kugororerwa kubera gukoresha ibiyobyabwenge, Yavuyeyo yabizinutswe ndetse ahamya ko agomba gukora uko ashoboye kose akereka urubyiruko ububi bwabyo mu gihe agikora umuziki cyangwa agikunzwe na rwo.

Ibitekerezo