Siporo

Espoir FC yahigiye kunenga Gatera ku karubanda, ashobora kwisanga muri RIB

Espoir FC yahigiye kunenga Gatera ku karubanda,  ashobora kwisanga muri RIB

Ikipe ya Espoir FC ivuga ko izanengera umutoza Gatera Moussa mu ruhame kubera amakosa yayikoreye ni mu gihe ashobora no kuregwa muri RIB kubera ruswa.

Gatera Moussa yari amaze imyaka 2 ari umutoza w’ikipe ya Espoir FC, uyu mutoza yaje guhagarikwa n’iyi kipe tariki ya 16 Kamena abuzwa gutoza umukino usoza shampiyona bari bafitanye na Gorilla FC.

Nk’uko babyanditse mu ibaruwa imuhagarika, umuyobozi w’iyi kipe Vincent yabwiye Royal FM ko batari kwemera ko atoza uyu mukino kandi yaramaze gusinyira iyi kipe.

Ati "Kumuhagarika birumvikana twagombaga gukina na Gorilla FC kandi Gorilla yari yaramaze gusinyisha Gatera Moussa, urumva ntabwo yajya gukina n’ikipe yamaze gusinyira ngo anatoze umukino, twaricaye dusanga ari byiza ko twamuhagarika kuri uwo mukino cyane ko yari amaze iminsi agaragaza imyitwarire itari myiza."

Uretse ibi kandi akaba ashinjwa no kubiba umwuka mubi mu bakinnyi.

Ati "Ni ibintu byinshi ntabwo nabivugira kuri radio, gusa icyatubabaje ni uburyo yabibye umwuka mubi mu bakinnyi ngo ntibarahembwa kandi atari ubwa mbere byari bibayeho ko abakinnyi bamara ukwezi kumwe batarahembwa."

Akomeza kandi avuga ko uyu mutoza agikurikiranyweho na ruswa yagiye ivugwa muri Espoir FC aho ngo nta muyobozi wari ubizi byose byakorwaga n’umutoza ku giti cye.

Ati "Ibyo nyine byaravuzwe ni byo tugikurikiranaho Gatera, ntabwo ubuyobozi bwari bubiri inyuma, ni umutoza ku giti cye, hari n’abantu yabiganirije dukina na Bugesera, umukino wa Bugesera ntabwo wavuzweho rumwe, umukino wa APR FC na wo ntabwo wavuzweho rumwe bitewe n’uko abakinnyi bitwaye na Etoile del’Est, ibyo byose byavugwaga ko ari Gatera ubiri inyuma."

Avuga ko n’abatoza bagenzi be babimushinja, gusa ngo barashaka kuzamugaya kumugaragaro.

Ati "Ibimenyetso birahari n’abatoza bagnzi be ni bamwe mu babimushinja ariko kugeza ubu nta n’icyo byatumarira cyane kuko twamaze kumuhagarika, amasezerano ye yararangiye gusa ni umuntu tuzagaya kumugaragaro."

Perezida wa Espoir FC kandi yemeza ko barimo gutekereza mu gihe baba bamaze kubona ibimenyetso bifatika bazabiha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukabimaza icyo rushaka.

Ati "Nabyo turimo kubitekerezaho tumaze kubona ibimenyetso bifatika dushobora kubiha RIB niyo izamenya icyo ibimaza."

Ruswa mu mupira w’amaguru mu Rwanda imaze gufata indi ntera aho ubu na FERWAFA yanamaze gutanga ikirego muri RIB ngo bagire abantu bakurikirana bavugwaho iki kibazo.

Gatera Moussa ikipe yahoze atoza ya Espoir FC ishaka kuzamugaya kumugaragaro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Olivier
    Ku wa 24-06-2022

    Mukomeze mutugezeho amakuru

IZASOMWE CYANE

To Top