Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Vava Dorimbogo mu muziki yashyinguwe.
Uyu mukobwa yitabye ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 azize uburwayi aguye mu bitaro bya Kibuye.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 ni bwo yasezeweho bwa nyuma ndetse aranashyingurwa iwabo muri Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo akagari ka Kibogora mu mudugudu wa munini.
Umuhango wo guherekeza Vava ukaba witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe be bashenguwe cyane n’urupfu rwe rwababaje benshi.
Yari amaze igihe arwaye indwara zifata imyanya y’ubuhumekero. Mu minsi ishize yari arwariye mu Bitaro bya Kibogora i Nyamasheke, ahava bamuhaye “Transfer” yo kujya kwivuriza mu Bitaro bya Kibuye.
Nyiransengiyumva yahageze kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 ameze nabi cyane, abaganga bagerageza kumwitaho ariko birangira yitabye Imana.
Ubwo yari mu bitaro bya Kibogora, hari amajwi ye yagiye hanze avuga ko yabanje kwivuriza mu Mujyi wa Kigali ariko akabona bihenze cyane, biba ngombwa ko asubira mu rugo i Nyamasheke kuhivuriza.
Icyo gihe yagize ati “Nintagaruka i Kigali muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka muzansezere neza.”
Inkuru y’incamugogo y’urupfu rwa Dorimbogo yatangiye kuvugwa mu ma saa kumi nebyiri zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.

Ibitekerezo
Igirukwishakaathanasie63@gmail.com
Ku wa 2-08-2024Urubuga
Ishimwe seraphine
Ku wa 2-08-2024Ruhukira mumahoro twagukundaga
Hakiziyaremye jean dedieu
Ku wa 1-08-2024Imani zamuhe iruhuko ridashira twaramukundaga Kandi nihanganishije inshuti numuryango we??
Hakiziyaremye jean dedieu
Ku wa 1-08-2024Imani zamuhe iruhuko ridashira twaramukundaga Kandi nihanganishije inshuti numuryango we??
Mugarura
Ku wa 1-08-2024Imana imwakire mubayo yari ipfura
HABARUREMA Jean de Dieu
Ku wa 30-07-2024Imana imuhe iruhuko ryiza
MUSHIMIYIMANA
Ku wa 30-07-2024RUHUKIRA MUMAHORO GUSA TUZAGUKUMBURA
MUSHIMIYIMANA
Ku wa 30-07-2024RUHUKIRA MUMAHORO GUSA TUZAGUKUMBURA
MUSHIMIYIMANA
Ku wa 30-07-2024RUHUKIRA MUMAHORO GUSA TUZAGUKUMBURA
Clementine
Ku wa 30-07-2024Dorimbogo Imana Imwakire mubayo
Niwenshuti isaie
Ku wa 30-07-2024YOO!! IMANA IGE IBAKIRA MUBAYO KANDI TURABASHIMIRA KUBWIBYISHIMO BYANYU MWADUHAGA.

Agahizo groria
Ku wa 30-07-2024Dorimbogo aritahiye RIP ariko twagukundaga cyane ukuri kwawe nokuvuga wisanzuye knd ukavuga icyintu uko cyiri nirwo rwibutso unsijyiye akajambo uruysampete kazahora kakunyibutsa iruhucyire mumahoro turakomeza kwacyirako ko watuvuyemo

Lea
Ku wa 30-07-2024Imana imwakire mu bayo pee kdi umuryango we ukomez kwihangana
Lea
Ku wa 30-07-2024Imana imwakire mu bayo pee kdi umuryango we ukomez kwihangana
Lea
Ku wa 30-07-2024Imana imwakire mu bayo pee kdi umuryango we ukomez kwihangana
Uwamahoro olive
Ku wa 29-07-2024Turababaye gusa niwabo watwese imana imuhe iruhuko ridashira
Dorote
Ku wa 29-07-2024Niba Koko mwaramenye uwishe umuhanzi wacu vava twakundaqa aqomba quhànnya gusa imana izamwacyire mubayo
Irasubiza
Ku wa 29-07-2024Nibihangane tou
Uwiringiyimana Chantal
Ku wa 29-07-2024Imana umushyire mubayo twamukundaga cyneee