Abdul Naseeb Juma wamenyekanye nka Diamond Platnumz mu muziki, yatangaje ko Abanyarwandakazi ari bo bakobwa beza amaze kubona ndetse ko bafite umuco wihariye, badashobora guca inyuma uwo bihebeye kimwe n’uko n’uwo bahaye urukundo atabibasha.
Ibi yabitangarije mu gitaramo cy’amateka yaraye akoreye i Kigali muri parking ya Stade Amahoro.
Ubwo yari ku rubyiniro, yageze hagati arahagara arangije afata umwanya atakagiza abakobwa b’abanyarwanda, yumvikanisha uburyo ari beza ku mubiri no ku mutima.
Yagize ati"buri gihe iyo mvuga ko u Rwanda rufite abagore beza cyane simba mbeshya, sintekereza ko ufite umukunzi w’umunyarwanda watekereza kumuca inyuma, ntabwo wabibasha kuko ni beza cyane. Bakobwa muri beza cyane"
Uyu muhanzi witegura kwibaruka umwana w’umuhungu n’umukunzi we w’umunya -Kenya, Tanasha, yigeze kuvugwa mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi, Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ariko impande zombi zibitera utwatsi.
Yanafashe umwanya ahoberana nabo ku rubyiniro
)
Ibitekerezo
mugiranezafidele
Ku wa 21-08-2019mwiriwe munjye muduha namakuru yubuhinzi