Nyuma y’uko umuhanzi Diamond Platnumz avuye mu kato yari amazemo iminsi 14 kubera ko uwari umujyanama we basanze yaranduye COVID-19, uyu muhanzi yakirijwe ikirego cya miliyoni 33 za mashilingi ya Tanzania bigendanye n’inyubako studio ye ya Wasafi Classic Babby yabanje gukoreramo.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru wari umunsi wo kumva ikirego aregwamo mu Rukiko rw’Ubutaka rw’Akarere ka Kinondoni mu Mujyi wa Dar es Salaam kubera kwangiza bimwe mu bikoresho by’inzu Wasafi yabanje gukoreramo mbere y’uko bimukira Mbezi-Beach.
Nk’uko ikinyamakuru Global Publishers dukesha iyi cyabivuze, isomwa ry’uru rubanza ntiryabaye bitewe n’uko umucamanza yari arwaye ahubwo ryimuriwe uyu munsi kuwa Gatatu(ibyavuyemo ntibiramenyekana).
Diamond arabazwa izindi miliyoni 68
Uyu muhanzi kandi uretse iki kirego cya miliyoni 33, arishyuzwa miliyoni 68 n’icyaro kimwe cyo mu Burengerazuba bwa Tanzania, muri Rukwa mu mujyi wa Sumbawanga, ni amashilingi miliyoni 68 yabemereye yo gusoza ibyumba 3 by’amashuli.
Mu kuboza 2018, uyu muhanzi ubwo yari mu bitaramo bye ngaruka mwaka bya Wasafi Festival, yageze muri aka ace asanga abaturage baho barimo kubaka ibyumba by’Amashuri byagombaga gutangira gukoreshwa muri Mutarama 2020, abizeza ko ibisigaye azabikora ko bo badakwiye kongera bavunika bateranya amafaranga yo kubaka.
Icyo gihe yagize ati“uburezi ndabwemera, nabasezeranya ikintu kimwe, ibisigaye kuri izi nyubako nzabisoza.”
Icyo gihe yabemereye miliyoni 68 z’amashilingi ya Tanzania, abaturage barishima kugeza n’aho bafashe umwanzuro ko ishuri bazaryita Diamond Primary School, gusa ngo baheruka abivuga, ubu barasa leta ko yabafasha kurangiza izo nyubako.

Ibitekerezo
Tianna😘
Ku wa 3-04-2020Mwiriwe twishimiye amakuru mashya mutugeje igitekerezo turi fuzako mwazatugeza ho amakuru ya we masepeto ndamukunda 😘murakoze
Tianna😘
Ku wa 3-04-2020Mwiriwe twishimiye amakuru mashya mutugeje igitekerezo turi fuzako mwazatugeza ho amakuru ya we masepeto ndamukunda 😘murakoze