Siporo

Diamond Platnumz yavuze umuhanzi yemera anifuza ko bazakorana indirimbo

Diamond Platnumz yavuze umuhanzi yemera anifuza ko bazakorana indirimbo

Umuhanzi wo muri Tanzaniya Naseeb Abdul Juma uzwi ku mazina ya Diamond Platnumz umaze no kubaka izina muri Tanzaniya ndetse no muri Afurika yose muri rusange, yavuze ko akunda cyane umuhanzi w’Umugande Chameleone akaba anifuza ko bazakorana indirimbo.

Diamond akigera mu gihugu cya Uganda ejo hashize ku wa 24 Nyakanga 2019 mu gitaramo yatumiwemo, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye kuri ‘Mestil Hotel,’ Diamond yahishuye uburyo zimwe mu nzozi ze ari ukuzakorana indirimbo na Chameleone.

Yanavuze uburyo yemera akanakunda cyane umuziki wa Uganda kuko abona ari wo uyoboye mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati“Tugiye kugereranya umuziki wa Uganda n’uw’ibindi bihugu, waza ku mwanya wa mbere, nubaha uyu muziki cyane, by’umwihariko nkubaha umuhanzi Chameleone. Nta kuntu wavuga umuziki w’Afurika y’Iburasirazuba utavuze Chameleone, ni icyitegererezo, kandi nizeye ko umunsi umwe tuzakorana indirimbo nk’uko mpora mbyifuza.”

Amakuru dukesha ikinyamakuru Chimpreports akomeza avuga ko Diamond yatangaje ko kuba ataragaragaye mu bahanzi b’Abanyafurika umuhanzikazi wo muri Amerika Beyonce yakoresheje muri alubumu ye nshya yise “The Lion King: The Gift” iriho indirimbo zanakoreshejwe muri filimi nshya na yo yiswe ‘The Lion King’, nta kibazo kuko ari byiza gutegereza ko ikintu kiba mu gihe cyacyo.

Yagize ati “Rimwe na rimwe bishobora kuba byiza bikagira n’ingaruka nziza ariko ni byiza gutegereza igihe nyacyo. Byose ni imigambi y’Imana. Birashoboka ko ari ko bashatse ko bigenda, iyo urebye iriya filimi, usanga ibintu byinshi bigaragaramo bivuga kuri Afurika y’Iburasirazuba, ubwo rero wasanga barashatse kugereranya bagahitamo gukoresha abahanzi bo muri Afurika y’Iburengerazuba.”

Diamond kandi aho yajya hose n’ibyo yakora byose ntahwema guhora agaragaza urwego umuziki w’Afurika y’Iburasirazuba ugezeho mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Ngomba gukorana n’abahanzi batandukanye uyu mwaka, kuko umwaka ushize sinigeze nkora cyane ku muziki kuko narimo ncunga ibitangazamakuru byanjye (radiyo na televiziyo) kuko ubu ari na byo bya mbere muri Tanzaniya. Impamvu nita cyane ku bitangazamakuru ni uko bidahari nta n’umuziki wabaho, bidahari nta myidagaduro yabaho kandi binamfasha cyane mu kazi kanjye. Tugomba kubyitaho cyane.”

Biteganyijwe ko Diamond ari buririmbe mu birori by’urwenya byiswe ‘Comic Alex Muhangi’ biba uyu munsi ku wa 25 Nyakanga 2019 muri UMA Lugogo (muri Uganda), hamwe n’umunyarwenya w’umunya-Kenya Eric Omondi, umushyushyarugamba w’Umugande MC Mariachi, Godi Godi n’umuhanzi King Sacha hamwe n’abandi batandukanye.

Chameleone ngo ni we muhanzi Diamond yifuza gukorana na we

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • kwizera abel
    Ku wa 26-07-2019

    Gasogi oyeeeeeeeeee!! Courage tubarinyuma ibyo mumaze iminsi mukorera amakipe yo mukiciro cya 2 no mucyambere turabishaka ntimuzaterwe ubwoba nandi makipe musanzemo kuko umuntu wagize ubwoba gutsidwa nabyo biraza mushirika ubwoba nubute ndabarahiye champion 2021 igikombe 2zakimanika nanjye ndabafana yari kwizera Abel a.k.a. musajya hano nyagatare

  • kwizera abel
    Ku wa 26-07-2019

    Gasogi oyeeeeeeeeee!! Courage tubarinyuma ibyo mumaze iminsi mukorera amakipe yo mukiciro cya 2 no mucyambere turabishaka ntimuzaterwe ubwoba nandi makipe musanzemo kuko umuntu wagize ubwoba gutsidwa nabyo biraza mushirika ubwoba nubute ndabarahiye champion 2021 igikombe 2zakimanika nanjye ndabafana yari kwizera Abel a.k.a. musajya hano nyagatare

IZASOMWE CYANE

To Top