Imyidagaduro

Diamond Platnumz yavuze ko agomba kubyara undi mwana

Diamond Platnumz yavuze ko agomba kubyara undi mwana

Umuhanzi w’icyamamare, Diamond Platnumz yahishuye ko igihe kigeze ngo abe yabyara undi mwana.

Uyu muhanzi ubwo yashyiraga amashusho ye kuri Instagram arimo abyina indirimbo yakoranye na Mboso yitwa Oka, yazamuye amarangamutima ya benshi.

Umwe mu bamukurikira yahise avuga kuri aya mashusho ati “Diamond Platnumz kuki ukina n’umuvuduko w’amaraso y’abantu? Uyu wa mbere waba umeze neza?”

Yahise amusubiza avuga ko igihe kigeze ngo abe yabyara undi mwana rero akaba arimo akurura abagore.

Ati “urabizi, ni cyo gihe cyo kubyara undi mwana. Ndimo gukurura abagore.”

Ubusanzwe Diamond Platnumz afite abana bagera muri 4 barimo babiri yabyaranye na Zari Hassan, umwe wa Hamisa Mobetto n’uwa Tanasha Donna, gusa n’umugore aheruka no gutangaza ko babyaranye ariko akaba yaramuhishe umwana we.

Diamond Platnumz yahishuye ko igihe cyo kubyara undi mwana kigeze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top