Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yavuze ko umwaka wa 2023 ari umwaka wo kubyara undi umwana.
Uyu muhanzi ufite abana babiri yabyaranye na Zari Hassan, uwo yabyaranye Hamisa Mobetto, uwo yabyaranye na Tanasha Donna ndetse n’uwo yabyaranye n’umugore utuye Mwanza.
Diamond w’imyaka 33, yatangaje ko uyu ari umwaka wo kubyara undi mwana, ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram Story ye.
Yagize ati "uyu ni umwaka n’umwanya mwiza wo kubyara undi mwana. Imana nibishaka, Amena."
Ntabwo bizwi umukobwa Diamond yaba agiye kubyarana na we ariko amakuru menshi avuga ko yaba ari umuhanzikazi Zuchu bamaze iminsi bari mu rukundo.
Diamond yavuze uyu mwaka azabyara undi mwana

Ibitekerezo