Diamond Platnumz yahishuye ko afite umukunzi mushya yasimbuje Tanasha
Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yahishuye ko ubu afite umukunzi mushya ndetse ateganya ko bazabana kuko arambiwe kwirukanka mu bakobwa.
Uyu muhanzi atangaje ibi nyuma y’amezi 5 atandukanye n’umunyakenyakazi, Tanasha Donna banabyaranye umwana w’umuhungu, abantu bakaba bari biteze ko ari na we bazabana.
Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya na Tanzania byabitangaje, mu kiganiro aherutse kugirana na bamwe mu bakunzi be, Diamond yatangaje ko afite umukunzi kandi ko arambiwe kuzenguruka mu bakobwa.
Yagize ati“sindi njyenyine, mfite umugore nifuza kurongora. Ubu ntabwo dukeneye undi mubano, dushaka kurongora. Ukwezi kwa 10 tariki ya 2 nzaba nujuje imyaka 31, sinshaka kuba ndi kumwe n’umugore gusa, sinshaka kuba ndi kumwe n’amahabara, sinshaka kuba ndi kumwe n’indaya, nshaka kurongora.”
Diamond Platnumz atangaje ibi mu gihe amaze amezi 5 atandukanye na Tanasha Donna, uyu muhanzi kandi yavuzwe mu rukundo n’abandi bakobwa batandukanye nka Wema Sepetu, Hamisa Mobeto n’umuherwekazi w’umugande, Zari Hassan.

Ibitekerezo
GLOIRE BIZI MANA
Ku wa 16-07-2020Ndumunyarwanda.ariko nkambandi kampala.nibyizakuko bavugakoumugaboyemerewe gusohoza. (kurongora)abagore ashaka.ariyihangenenuoatamucika.kukobatangiyekukubarirabenji.bizana akarambirane.yihanganenaweatagenda.murakoze.
GLOIRE BIZI MANA
Ku wa 16-07-2020Ndumunyarwanda.ariko nkambandi kampala.nibyizakuko bavugakoumugaboyemerewe gusohoza. (kurongora)abagore ashaka.ariyihangenenuoatamucika.kukobatangiyekukubarirabenji.bizana akarambirane.yihanganenaweatagenda.murakoze.