Imyidagaduro

Diamond Platnumz yagaragaje inkweto zidasanzwe zivugisha benshi mbere yo kujya kwerekana umwana

Diamond Platnumz yagaragaje inkweto zidasanzwe zivugisha benshi mbere yo kujya kwerekana umwana

Umwe mu bahanzi b’abaherwe ku mugabane w’Afurika ukomoka muri Tanzaniya, Diamond Platnumz yagaragaje inkweto zidasanzwe zatumye abantu benshi bavuga amagambo atandukanye mbere yo kujyana na Tanasha kwerekana umwana kwa nyirakuru.

Ubukire bwe butuma uyu muhanzi ikintu cyose ashatse kigurwa amafaranga yakibona.

Ni ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, ayiherekesha amagambo avuga ngo: “Sinzi niba nzambara izi ngizi ejo ntemberanye n’umuhungu wanjye Naseeb Junior mu Mujyi wa Madale”.

Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2019 ni bwo Diamond na Tanasha bari kumwe n’umwana babyaranye Naseeb Junior bagiye mu Mujyi wa Madale muri Tanzaniya mu birori byo gusura nyina wa Diamond no kwerekana umwana.

Ni ibirori binyura imbona nkubone kuri Televiziyo ya Diamond Platnumz izwi nka Wasafi TV.

Mu gihe yishimiraga igihembo cy’AFRIMA 2019 cya video nziza muri Afurika kubera indirimbo yafatanyije na Rayvanny yitwa ‘Tetema’ yagaragaje ko ibyo akora bishobora gutuma akurura benshi.

Yagaragaye yambaye inkweto zishimishije, zirimo amabara menshi kandi zikoze neza.

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakunda kugaragara bambaye neza kandi baberewe cyane cyane mu mashusho y’indirimbo akunda gukora bigatuma bamwe bavuga ko yaberwa no kumurika imideri.

Si ibyo gusa bigaragaza ubukire bwe, kuko afite n’imodoka nziza zitandukanye zirimo izo mu bwoko bwa Toyota Land cruiser na BMW X ndetse na nyina uzwi ku mazina ya Mama Dangote ntatinya kwerekana ko umwana we afite imigisha myinshi.

Diamond ni we muhanzi wenyine wo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba wagaragaye ku rutonde rw’abahanzi b’ibyamamare rukorwa n’ikinyamakuru gikomeye ku Isi cya CNN.

Diamond mu nkweto nshya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Chris
    Ku wa 27-11-2019

    Go on kbs
    Great fun

  • Umugwaneza Claire
    Ku wa 27-11-2019

    Diamond arakaze kbx

  • Gentil#wizzy
    Ku wa 27-11-2019

    Andika Igitekerezo HanoIrarenze iyonkweto

  • Marc
    Ku wa 26-11-2019

    Diamond numugabo ufite imano

  • Marc
    Ku wa 26-11-2019

    Diamond numugabo ufite imano

IZASOMWE CYANE

To Top