Imyidagaduro

Diamond Platnumz naza i Kigali azabanza gushaka Kagarara - AG Promoter

Diamond Platnumz naza i Kigali azabanza gushaka Kagarara - AG Promoter

AG Promoter yatangaje ko mu bantu babiri Diamond Platnumz ashobora kuzabanza gushaka guhura na bo ageze mu Rwanda, barimo Kagarara (Ashton Small) na The Ben.

Umwe mu bamamaye mu kwamamaza ibikorwa by’abahanzi mu Rwanda, Agiraneza Pacifique uzwi nka AG Promoter, yabigarutseho nyuma y’uko Kagarara asoje urugendo rwamuzengurukije ibihugu bitandukanye bya Afurika ari kumwe n’Umunyamerika Ashton Hall, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera siporo akora.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI AG Promoter yagize ati "Nzi neza ko Kagarara azaba umuntu ukomeye. Ndetse na Diamond Platnumz naramuka ageze i Kigali, umuntu wa mbere azashaka guhura na we ni Kagarara na The Ben usanzwe ari inshuti."

AG Promoter yanavuze ko Kagarara ageze ku rwego rushobora gutuma no kumukoresha mu kwamamaza indirimbo bihenze.

Yagize ati "Ntekereza ko kugira ngo Kagarara akore amashusho yamamaza indirimbo yawe, bishobora kuzajya bisaba nibura ibihumbi bitanu by’Amadolari ya Amerika."

Aya magambo aje mu gihe Diamond Platnumz amaze kongera kuzamura amatsiko y’abakunzi b’umuziki nyuma yo gutangaza ko azataramira mu Rwanda mu gitaramo kizabera muri parikingi ya Kigali Arena ku wa 29 Kanama 2026.

Mu minsi ishize kandi, Kagarara yigeze gukora amashusho arimo akora ’Challenge’ y’indirimbo ya Diamond Platnumz ’Happy", maze uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania ajya ahatangirwa ubutumwa ahita yita Kagarara "Umwami."

Diamond Platnumz nagera i Kigali mu bantu azahura nabo harimo The Ben
Kagarara na we ashobora kuzahura na Diamond Platnumz
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top